Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Sendugu Museveni Yamaganye Amakuru Amuvugwaho
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Nubwo Ibiganiro by’Amahoro Bitanga Icyizere, Loni Ibona Ibintu Bikomeje Kuzamba muri RDC
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

Nubwo Ibiganiro by’Amahoro Bitanga Icyizere, Loni Ibona Ibintu Bikomeje Kuzamba muri RDC

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: October 14, 2026 11:17 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Umuryango w’Abibumbye (Loni) watangaje ko umutekano n’ibibazo by’ubutabazi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bikomeje gufata indi ntera, nubwo ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu karere byageze ku ntambwe ishimishije.

Ibi byatangajwe na Xia Huang, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ubwo yagezaga ijambo ku Kanama k’Umutekano ka Loni ku wa Kabiri.

Xia Huang yavuze ko ibiganiro bya Washington na Doha byatanze umusaruro ugaragara, birimo ingamba zigamije guhangana n’ikibazo cy’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa RDC, ndetse n’umugambi wo kohereza muri icyo gihugu itsinda ry’akarere rizakurikirana uko ibintu bihagaze.

Nubwo hari izo ntambwe, yavuze ko imirwano igikomeje mu bice bitandukanye bya RDC, bikagira ingaruka zikomeye ku baturage b’abasivile.

Yagaragaje kandi ko ikoreshwa ryiyongera ry’indege z’intambara zitagira abapilote, ubushyamirane hagati y’ibihugu byo mu karere ndetse n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola biri kurushaho gukaza ikibazo cy’umutekano n’ubutabazi.

Iyi ntumwa ya Loni yasabye u Rwanda na RDC gushyira mu bikorwa ibyo byiyemeje mu masezerano n’ibiganiro by’amahoro, kubahiriza agahenge no kwirinda ibikorwa bishobora kongera ubushyamirane.

Yashimangiye ko bidahagije ko impande bireba zumvikana ku mahoro, ahubwo ko ibyo ziyemeje bigomba guhinduka ibikorwa bifatika bishobora gukurikiranwa no kugenzurwa.

Xia Huang kandi yibukije ko amahirwe yo kugera ku mahoro adashobora guhora ahari, asaba impande zose kuyabyaza umusaruro kugira ngo inzira y’ibiganiro itange umusaruro urambye.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Sama Lukonde Yise Joseph Kabila “Umwanzi w’Abaturage ba Congo”
Next Article RDC:Augustin Kabuya Yaburiye Joseph Kabila ko Ashobora Kurangiza nka Jonas Savimbi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUPOLITIKEUBUKUNGU

Kagame na Marc Holtzman Baganiriye ku Iterambere ry’Isoko ry’Imari n’Imigabane

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

Olusegun Obasanjo n’Inama Nkuru ya Kiliiziya Nibo Bafitiwe Ivyizere Mu Buhuza:DRC

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

MINUSCA Irateganya Guhererekanya Zimwe mu Nshingano Zayo na Guverinoma ya Centrafrique

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

UVIRA: Abasirikare b’u Burundi na Wazalendo Barasanye Bapfa Inyama z’Imvubu

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?