Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ingamba nshya zo gukumira ikwirakwira rya Ebola, zirimo gukoresha uburyo bwo kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga mu duce 18 tw’ubuzima dushyizwe mu byago byinshi byo kwandura iki cyorezo.
Izi ngamba zafashwe mu gihe umwaka w’amashuri wa 2026–2027 witegura gutangira ku itariki ya 1 Nzeri 2026, aho Guverinoma ishaka ko abana bakomeza kwiga mu gihe hanakumirwa ikwirakwira rya Ebola.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri RDC byasohotse kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Kanama 2026, byibanze ku ngamba Guverinoma yafashe mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira rya Ebola.
Ikinyamakuru Le Potentiel cyatangaje ko Guverinoma ikomeje kongera ingamba z’ubwirinzi mu gihe habura igihe gito ngo amashuri atangire.
Minisitiri w’Ubuzima, Samuel Roger Kamba, yavuze ko Ebola ikomeje gukurikiranwa cyane, by’umwihariko mu bice byagaragayemo ibyago byinshi byo kwandura.
Intara ya Ituri ni imwe mu ziri gukurikiranwa cyane kubera ubukana bw’icyorezo, ndetse Guverinoma ikaba yarashyizeho uburyo bwihariye bwo gukomeza ibikorwa by’uburezi mu bice bishobora kuba bifite ibyago byinshi.
Muri ibyo harimo gukoresha amasomo ya kure ndetse n’ubundi buryo bworoshye bushingiye ku ikoranabuhanga mu duce 18 tw’ubuzima twashyizwe mu byiciro by’ibyago byinshi.
Ku rundi ruhande, 7sur7.cd yagarutse ku cyemezo cya Guverinoma cyo gukomeza kwirinda ko Ebola yagera mu murwa mukuru Kinshasa.
Minisitiri w’Ubuzima yatangaje ko kugeza ubu nta muntu uragaragaraho Ebola yemejwe muri Kinshasa.
Nubwo bimeze gutyo, Guverinoma yavuze ko igenzura ry’ubuzima rizakomeza gukazwa, cyane cyane ahantu abantu n’ibicuruzwa banyura, harimo ku ruzi rwa Congo.
Izi ngamba zigamije gukumira ko Ebola yakwirakwira ikagera mu murwa mukuru, aho ubucucike bw’abaturage n’ingendo nyinshi bishobora gutuma icyorezo cyakwirakwira vuba.
Ikinyamakuru La Tempête des Tropiques cyibanze ku zindi ngamba Guverinoma iri gufata mu rwego rwo guhangana n’icyorezo.
Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, yayoboye inama y’abatekinisiye yari igamije gusuzuma uko ibikorwa byo kurwanya Ebola byakongerwa imbaraga.
Muri iyo nama hanaganiriwe ku buryo bwo gushyigikira no kwishyura abakozi b’ubuzima boherejwe mu bikorwa byo gukumira no kurwanya Ebola.
Guverinoma kandi yashimangiye akamaro ko kurwanya amakuru y’ibihuha n’ibinyoma akwirakwizwa mu baturage, kuko ashobora gutera ubwoba, kugabanya icyizere abaturage bafitiye serivisi z’ubuzima ndetse no kubangamira gahunda zo kurwanya icyorezo.
Amashuri ntazatangira kimwe mu gihugu hose
Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru cya RDC, ACP, na cyo cyatangaje ko umwaka w’amashuri mushya uzatangira ku itariki ya 1 Nzeri, ariko ko uburyo bwo kwigisha buzashingira ku miterere y’icyorezo muri buri gace.
Mu bice bitaragaragaramo Ebola kandi bidashyizwe mu byago byinshi, amasomo azakomeza gutangwa imbona nkubone nk’uko bisanzwe.
Mu duce turi gukurikiranwa cyane kubera ibyago byo kwandura Ebola, Guverinoma irateganya gukoresha uburyo bw’uburezi buvanze, burimo amasomo yo kure hifashishijwe ikoranabuhanga n’ubundi buryo bworoshye bwafasha abanyeshuri gukomeza amasomo bari mu ngo.
Ibi byemezo bigamije guhuza uburenganzira bw’abana bwo kubona uburezi n’inshingano ya Guverinoma yo kurinda ubuzima bw’abaturage no gukumira ikwirakwira rya Ebola.
Guverinoma irasaba kandi abaturage gukomeza gukurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima, gutanga amakuru ku bantu bakekwaho ibimenyetso bya Ebola no kwirinda gukwirakwiza amakuru atagenzuwe.
Rwandatribune.rw