Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko Ukraine yafunguye icyo yise “agasanduku ka Pandora” nyuma yo gukaza ibitero ku bikorwa remezo by’ubukungu bw’u Burusiya.
Putin yavuze ko Moscow izasubiza ibyo bitero yibasira ibice by’ubukungu bwa Ukraine by’ingenzi kandi bibabaza cyane, mu gihe intambara hagati y’ibihugu byombi ikomeje.
Mu mezi y’impeshyi, Ukraine yakajije ibitero ikoresheje indege zitagira abapilote, zizwi nka drones, yibasira ibikorwa remezo by’ubukungu bw’u Burusiya, birimo inganda zitunganya peteroli ndetse n’ububiko bw’ibicuruzwa by’abacuruza kuri murandasi.
Kyiv ivuga ko ibyo bikorwaremezo bifite uruhare rukomeye mu bushobozi bw’u Burusiya bwo gukomeza intambara.
U Burusiya na bwo bwakomeje gusubiza ibitero bya Ukraine, burimo ibitero ku bikorwa remezo by’ubukungu n’ubucuruzi bwa Ukraine, ndetse n’ibifitanye isano no kohereza hanze ibinyampeke biciye ku Nyanja Yirabura.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa televiziyo y’igihugu y’u Burusiya, kuwa 22 Kanama , Putin yavuze ko Ukraine ari yo yafashe iya mbere mu kwibasira ubukungu bw’u Burusiya.
Ati: “Ubutegetsi bwa Kyiv bwashatse kwangiza ubukungu bwacu. Ni iki bwakoze? Bwarabanje ubwabwo gufungura aka gasanduku ka Pandora. None rero nibitege igisubizo kizibasira ibice by’ubukungu bwabwo bibabaza cyane.”
Putin yavuze kandi ko ibitero by’u Burusiya ku bikorwa remezo bya Ukraine byagize ingaruka ku buryo iki gihugu cyoherezamo hanze umusaruro w’ubuhinzi, ariko ahakana ko ibi bizateza ibura ry’ibiribwa ku isoko mpuzamahanga.
Yavuze ko nubwo u Burusiya na bwo buhanganye n’imbogamizi mu kohereza ibicuruzwa byabwo mu mahanga, bufite ubushobozi bwo gukemura izo mbogamizi ndetse bukuzuza icyuho gishobora guterwa no kugabanuka kw’ibicuruzwa bituruka muri Ukraine.
Ati: “Duhura n’imbogamizi mu kohereza ibicuruzwa byacu, ariko tuzazikemura. Ku bw’ibyo, nta kubura kw’ibiribwa ku isoko mpuzamahanga kuzabaho.”
U Burusiya na Ukraine byigeze kugira amasezerano, yunganirwa na Türkiye, agamije korohereza no kurinda ubwikorezi bw’ibinyampeke n’ibindi biribwa biciye mu Nyanja Yirabura.
Icyakora, u Burusiya bwavuye muri ayo masezerano mu 2023, bituma impungenge z’uko intambara ishobora kugira ingaruka ku itangwa ry’ibiribwa ku isi ziyongera.
Putin yongeye kuvuga ku biganiro by’amahoro
Perezida Putin kandi yongeye gushimangira ko u Burusiya bwiteguye ibiganiro bigamije amahoro na Ukraine.
Gusa yavuze ko Moscow ishaka ko ibyo biganiro bishingira ku “by’ukuri biri ku rugamba”, aho gushingira ku byo yise ibyifuzo “bidasanzwe” Ukraine yaba yaratanze ibinyujije ku bantu bunganira impande zombi.
Ibi bibaye mu gihe intambara y’u Burusiya na Ukraine ikomeje kurangwa n’ibitero by’indege zitagira abapilote ndetse n’ibisasu bigabwa ku bikorwa remezo by’ingenzi, mu gihe hakomeje gushakwa uburyo bwo kugera ku masezerano ahagarika imirwano.
Rwandatribune.rw