Wednesday, 23 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: La VSV Yasabye Iperereza Ryigenga ku Ihohoterwa Ryabaye mu Myigaragambyo ya C64
Uganda: Uwahoze Ayobora CMI, Maj Gen James Mugabe Birungi, Yongeye Gufungwa by’Agateganyo
Col. Ndabagaza Bivugwa ko Yiciwe mu Mirwano i Minembwe
Kivu y’Amajyepfo: Jenerali Ngomanzito Avuga ko Asigaje Hafi km 7 Ngo Agere i Minembwe
RDC: Ibyatangajwe na Depite Mishiki kuri Ngungu Byateje Impaka
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Tshisekedi Yavuze ko Ibiganiro by’Igihugu Bizatangirira mu Ntara
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

Tshisekedi Yavuze ko Ibiganiro by’Igihugu Bizatangirira mu Ntara

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 28, 2026 7:58 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yavuze ko ibiganiro by’igihugu bigamije kugarura amahoro, ubumwe n’ubwiyunge bitazatangirira i Kinshasa, ahubwo ko bizatangirira mu ntara z’igihugu.

Mu butumwa yagejeje ku gihugu ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026, Tshisekedi yavuze ko Kinshasa izaba ari ho ibi biganiro bisozerera, nyuma y’uko ibitekerezo n’ibyifuzo by’abaturage bo mu ntara zitandukanye bizaba byakusanyijwe.

Yasobanuye ko mbere y’inama nkuru izabera i Kinshasa, hazabanza kuba ibiganiro cyangwa inama z’ibanze ku rwego rwa buri ntara.

Izo nama zizitabirwa n’abaturage, abayobozi b’inzego z’ibanze, abadepite n’abasenateri batorewe iyo ntara, abahagarariye inzego z’imitegekere y’uturere, amashyaka n’amatsinda ya politiki yaba ari ku butegetsi cyangwa mu batavuga rumwe na bwo, imiryango itari iya Leta, abayobozi b’amadini, ab’umuco gakondo, ndetse n’abahagarariye inzego z’ubucuruzi, ubukungu, amashuri makuru n’ubushakashatsi.

Buri rwego cyangwa itsinda rizagira uruhare muri ibi biganiro rizatanga ibyihutirwa ribona ko bikwiye kwitabwaho ndetse rinagaragaze ibisubizo ryifuza.

Ibyo bitekerezo byose bizakusanywa bihurizwe hamwe mu nyandiko imwe izagaragaza ibyifuzo by’igihugu muri rusange. Iyo nyandiko ni yo izashingirwaho mu biganiro bikuru bizabera i Kinshasa.

Tshisekedi yavuze ko mu minsi iri imbere azashyiraho iteka rya Perezida rishyiraho Komite ishinzwe gutegura ibiganiro by’igihugu bigamije amahoro, ubumwe bw’igihugu no kuvugurura imikorere ya Leta.

Iyo komite izaba ishinzwe gutegura ibijyanye n’imiyoborere, ibikoresho n’ibindi bikorwa bya ngombwa kugira ngo ibiganiro bizagende neza.
Izanasuzuma niba ibisabwa byose mbere y’uko ibiganiro bitangira byujujwe.

Perezida Tshisekedi kandi yavuze ko hazashyirwaho irindi teka rya Perezida rizagaragaza amahame azagenderwaho muri ibi biganiro, ibyiciro bizanyurwamo, uburyo abazabihagararamo bazatoranywa ndetse n’uburyo ibyemezo bizafatwa bizakurikiranywa kandi bigashyirwa mu bikorwa.

Ibi biganiro by’igihugu biri mu bikorwa Tshisekedi yatangije agamije gushimangira ubumwe bw’Abanye-Congo, kugarura amahoro no gushaka ibisubizo by’ibibazo bimaze igihe bigaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Isenyuka ry’Urubura rwo ku Misozi Rishobora Kuba Ari Ryo Ryateje Imyuzure Ikomeye Muri Nepal na Tibet
Next Article Abashakanye: Ibyo Batagomba Gutinya Kuvugana ku Bijyanye n’Imibonano Yabo‎‎
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURU

Imbuto Foundation Yasabye Urubyiruko Guhagurukira Kurwanya Inda Ziterwa Abangavu.

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Burundi:APDR Yahisemo Uzahangana na Ndayishimiye mu Matora ya Perezida

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

Urugendo rwa Révérien Ndikuriyo i Kigali Rwateje Impungenge mu Buyobozi bw’u Burundi

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUPOLITIKE

Kagame Yahakanye ko u Rwanda Rwemereye u Burundi Gushyikiriza Abakekwaho Coup yo mu 2015

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?