Umuryango uharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru, Reporters Without Borders (RSF), uravuga ko inyubako za Radiyo na Televiziyo Nyiragongo Musisimuke (RTNM), ziri mu majyaruguru ya Goma, zahinduwe ibiro by’urwego rw’iperereza rwa AFC/M23.
RSF ivuga ko RTNM yahagaritse ibikorwa byayo muri Mutarama 2025, nyuma y’iminsi mike AFC/M23 ifashe agace iyo radiyo ikoreramo.
Uyu muryango uvuga ko kuva mu mpeshyi ya 2025, izo nyubako zatangiye gukoreshwa n’urwego rw’iperereza rwa AFC/M23.
Abantu bafungiwe muri izo nyubako
RSF ivuga ko yaganiriye n’abantu bane, barimo babiri bavuze ko bafungiwe muri izo nyubako zari zisanzwe zikoreshwa na RTNM.
Abo bantu bavuga ko bakubiswe mu gihe babazwaga, ndetse bamwe bakamara iminsi myinshi bafungiye muri zimwe mu nzu z’iyo radiyo.
Bavuga ko nyuma baje kwimurirwa ku biro by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (ANR), ahazwi nka Chien Méchant.
Camille Montagu, umunyamakuru wa RSF ushinzwe Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, yavuze ko AFC/M23 “yarengereye” ubwo yahinduraga inyubako y’itangazamakuru ikaba ibiro by’iperereza.
RSF ivuga ko yagerageje kuvugana na Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa AFC/M23, ndetse na Dr. Oscar Balinda, Umuvugizi wungirije ushinzwe ibya politiki, kugira ngo ibamenyeho ibisobanuro kuri ibyo birego.
Uyu muryango uvuga ko abo bayobozi bombi batigeze bawusubiza.
Reports Without Borders bagira bati natwe twagerageje kuvugana na Dr. Oscar Balinda kugira ngo tumenye icyo AFC/M23 ivuga kuri ibi birego, ariko kugeza igihe iyi nkuru yandikwaga, ntitwashoboye kumubona kuri telefoni.
Ku rundi ruhande, umuyobozi wungirije w’urwego rw’iperereza rukorera muri izo nyubako yahakanye ko muri icyo kigo habaye ibikorwa by’urugomo kuva igihe amaze kuyobora.
Yavuze kandi ko adashobora kwemeza ko inyubako urwo rwego rukoreramo ari zo zari zisanzwe zikoreshwa na RTNM.
RSF ivuga ko yanasuzumye amafoto yafashwe muri Nyakanga 2026, agaragaza ko ikirango cya RTNM cyari kikiri ku marembo y’izo nyubako.
Rwandatribune.rw