Joseph Kabila Kabange, uyobora ihuriro rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN), bivugwa ko yashyizeho abajyanama batatu bazamufasha mu bijyanye na politiki, imibereho myiza y’abaturage n’umutekano.
Amakuru akomeje gukwirakwizwa avuga ko abahawe izi nshingano ari Marcellin Chishambo, wagizwe umujyanama mu bibazo bya politiki; Philia Kipassa, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage; na Jean-Marie Runiga, wagizwe umujyanama mu by’umutekano n’ingabo.
Iri shyirwaho rivugwa mu gihe FRN, ihuriro riyobowe na Kabila, rikomeje kwigaragaza muri politiki ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu gihe umwuka wa politiki n’umutekano muri icyo gihugu ukomeje kuba ingorabahizi.
Icyakora, ntihatangajwe igihe abashyizwe muri iyo myanya bazatangirira inshingano.
Rwandatribune.rw