Ihuriro rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN), riyobowe na Joseph Kabila Kabange, ryatangaje ko ryemeje ikirango cyaryo cyemewe, rikomeza gushyiraho ibimenyetso biriranga kuva ryashingwa mu Ukwakira 2026.
Itangazo rigaragaza icyo kirango ryasohotse ku wa 28 Ukwakira 2026, i Goma, risinywe na Freddy R. Kaniki, Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuhuzabikorwa w’Inzego Nyobozi za FRN.
Nk’uko bisobanurwa muri iryo tangazo, ikirango kirimo ikarita ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, intare, abantu bahana ibiganza n’inyenyeri, bikaba ari ibimenyetso iryo huriro rihuza n’icyerekezo rivuga ko rifite ku gihugu.
FRN ivuga ko ibara ry’ubururu rigereranya amahoro n’umutekano birambye, mu gihe intare ishushanya imbaraga, ubutwari n’ubushake bwo kugera ku ntego. Ikarita ya Congo yo igaragaza ubumwe n’ubusugire bw’igihugu.
Iryo huriro risobanura kandi ko ibara ritukura ryibutsa abitanze mu rugamba rwo guharanira ubwisanzure n’icyubahiro, naho umuhondo wa zahabu ukagereranya umutungo kamere wa Congo, ubudasa bw’umuco n’amahirwe yo kugera ku iterambere.
Abantu bahana ibiganza bashushanya ubwumvikane, ubufatanye n’uburinganire bw’Abanye-Congo, mu gihe inyenyeri igaragaza icyizere n’icyerekezo cy’ejo hazaza.
Ku gice cyo hasi cy’ikirango handitse amagambo y’Igifaransa agira ati “Unité – Dignité – Liberté”, asobanura ubumwe, icyubahiro n’ubwisanzure.
FRN yashinzwe ku mugaragaro i Goma ku wa 12 Ukwakira 2026, iyobowe na Joseph Kabila, isimbura ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), nk’uko byatangajwe mu itangazo ry’ishingwa ryayo.
Ishyirwaho ry’ikirango gishya ni imwe mu ntambwe iri huriro rikomeje gutera mu gushyiraho ibimenyetso biriranga no kugaragaza amahame rivuga ko rishingiyeho.
Rwandatribune.rw