Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rutagomba gufatwa nk’aho ari rwo nyirabayazana w’ibibazo byose by’umutekano n’imiyoborere bikomeje kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yabitangaje ku wa 28 Ukwakira 2026, ubwo yari i Moscow mu Burusiya, aho yitabiriye inama ihuza u Burusiya n’ibihugu bya Afurika.
Mu kiganiro yagiranye n’ibiro ntaramakuru AFP, Nduhungirehe yavuze ko ibibazo bya politiki n’umutekano muri RDC ari ibibazo Abanyekongo bagomba gukemura, anenga uburyo u Rwanda rushinjwa inshingano z’ibibazo by’icyo gihugu.
Yamaganye kandi ibivugwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa ko Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa RDC, ari umuntu ukorera inyungu z’u Rwanda, avuga ko ibibazo bya politiki hagati y’Abanyekongo bigomba gukemurwa binyuze muri politiki.
Ibi yabivuze mu gihe Amerika yari igiye gutangaza ibihano kuri Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda na Zigama CSS, ishinja gufasha M23.
U Rwanda ruhakana gushyigikira uwo mutwe, mu gihe ubutegetsi bwa RDC n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye bwo bushinja Kigali kugira uruhare mu bikorwa byawo.
Nduhungirehe kandi yemeje ko hakiri ibiganiro ku gitekerezo cyo gushyiraho mu Rwanda ikigo cyakwifashishwa mu kwakira abimukira bamwe bazaba birukanywe mu bihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Rwandatribune.rw