Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zahamagariye urubyiruko rw’Abanyekongo ruri mu mutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), ndetse n’abasirikare n’abapolisi ba Leta bafashwe mu gihe AFC/M23 yafataga imijyi ya Goma na Bukavu, kuva mu maboko y’uwo mutwe rukagaruka mu ngabo za Leta.
Iri hamagarwa ryatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 28 Ukwakira 2026 i Kinshasa, ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa FARDC, Jenerali Majoro Sylvain Ekenge Bomusa Efomi.
Muri iryo tangazo, FARDC ishinja ingabo z’u Rwanda n’imitwe ivuga ko ifatanyije na zo, irimo AFC/M23, ubu yitwa FRN muri iryo tangazo, kwinjiza urubyiruko rw’Abanyekongo mu mirwano no kurukoresha mu kurwanya abandi Banyekongo.
Izi ngabo zivuga ko bamwe muri abo basore binjijwe mu mitwe yitwaje intwaro ku gahato, bityo zibasaba kwitandukanya na yo, bakagaruka ku ruhande rwa Leta ya Congo, mu rwego rwo kurengera igihugu cyabo.
FARDC yanahamagariye abasirikare n’abapolisi ba Congo bafatiwe mu gihe Goma na Bukavu byafatwaga kuva mu maboko y’ababafashe, bakifashisha amahirwe yose babonye kugira ngo bahunge, basubire mu ngabo za Leta.
Mu butumwa bwayo, FARDC yabijeje ko abazitabira iri hamagarwa bazakirwa neza kandi bagafatwa neza, ibasaba kugaruka mu ngabo za Leta bafite n’intwaro zabo igihe babonye uburyo bwo kubikora.
Izi ngabo kandi zivuga ko urubyiruko rwagiye mu mitwe irwanya Leta rukoreshwa mu mirwano irwanya abenegihugu barwo, ndetse zishinja iyo mitwe kwishora mu bikorwa byo gusahura umutungo kamere wa Congo.
Iri tangazo rije mu gihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje amakimbirane y’intambara hagati y’ingabo za Leta n’imitwe iyirwanya, mu gihe FRN ikomeje kugarukwaho mu makuru ajyanye n’abarwanyi n’abasirikare bavuga ko bayiyungaho.
Rwandatribune.rw