Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yatangaje ko abayobozi bagera ku 100 bamaze kwirukanwa bazira uburangare no gukingira ikibaba abakora n’abacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge.
Mu birukanwe harimo ba Mudugudu 56, abashinzwe umutekano 15, ba SEDO bane (4) n’abajyanama b’ubuzima batandatu (6), mu rwego rwo kubazwa inshingano zo kutarwanya ibikorwa bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Guverineri Rubingisa yavuze kandi ko ubuyobozi bwihaye icyumweru kimwe gusa kugira ngo inzoga zose zabujijwe zibe zimaze gukurwa mu baturage, ashimangira ko abazazihisha cyangwa abazazifasha gukomeza gukwirakwizwa bazabihanirwa.
Iki cyemezo kije mu gihe u Rwanda rukomeje ubukangurambaga bukomeye bwo guca burundu inzoga zitujuje ubuziranenge, nyuma y’aho inzego zibishinzwe zifunze inganda nyinshi ndetse zikanakuraho ibicuruzwa bitujuje ibisabwa n’amategeko, mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage.
Rwandatribune.rw