Abahagarariye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bazongera guhura i Genève mu Busuwisi ku wa 16 n’uwa 17 Nzeri 2026, mu biganiro bigamije gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yemeranyijweho i Washington rigeze.
Ibiganiro bizabera muri Joint Security Coordination Mechanism (JSCM), urwego rwashyizweho kugira ngo ruhuze kandi rukurikirane ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byombi byafashe ku bijyanye n’umutekano.
Muri ibyo biganiro kandi hazaba abahagarariye cyangwa abahuza baturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo ndetse na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Inama i Genève izaba mu gihe umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC ukomeje kuba ikibazo gikomeye, aho imirwano hagati y’impande zitandukanye igikomeje, mu gihe hari n’ingingo zimwe z’amasezerano y’amahoro zitarashyirwa mu bikorwa uko impande zombi zabiteganyije.
Amasezerano y’amahoro u Rwanda na RDC yashyizeho umukono i Washington ku wa 27 Kamena 2025, agamije gushyiraho inzira yo gukemura ibibazo by’umutekano bimaze igihe bihangayikishije akarere k’Ibiyaga Bigari.
Muri Genève, ikibazo cy’umutwe wa FDLR ni kimwe mu bizaba ku murongo w’ibyigwa.
Ku wa 28 Nyakanga 2026, Guverinoma ya RDC yatangaje ko igice kimwe cya FDLR cyemeye inzira ijyanye no gushyira intwaro hasi, gusubizwa mu buzima busanzwe ndetse no kujyanwa ahantu hagenzurwa.
Icyakora, u Rwanda rwamaganye iyo nzira, ruvuga ko ibyo amasezerano ya Washington ateganya ari ugusenya ubushobozi bwa FDLR nk’umutwe witwaje intwaro, aho kuyigirana ibiganiro nk’ishyaka cyangwa umutwe ugomba kugirirwa ibiganiro byihariye.
Kigali kandi ikomeje gushinja Guverinoma ya RDC gukorana na FDLR no kuyiha ubufasha, ariko Kinshasa ikomeza guhakana ibyo birego.
Biteganyijwe ko ibiganiro bya Genève bishobora gutanga umwanya wo gusuzuma izi mpaka, ndetse no kureba intambwe yakurikizwa kugira ngo ibyemeranyijweho i Washington bishyirwe mu bikorwa.
Rwandatribune.rw