Amakuru ataremezwa n’inzego zibifitiye ububasha avuga ko Major Twite Kumwimba Jean, wari mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yaba yaravuye muri izo ngabo akajya mu mutwe wa FNR ukorera i Goma, mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Iyi nkuru ije mu gihe mu burasirazuba bwa RDC hakomeje kugaragara ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro n’impinduka mu mpande ziri mu makimbirane.
Gusa, amakuru arambuye kuri iri hinduka ry’uruhande rya Major Twite Kumwimba Jean ntaramenyekana. Nta bisobanuro birahari byemeza igihe yaba yaraviriye muri FARDC, impamvu yaba yarabimuteye cyangwa inshingano yaba yarahawe muri FNR.
Bibaye impamo ntiyaba ari uwa mbere kuko kuva FRN yashingwa hakomeje Kuvugwa bamwe mu basirikare ba Leta ya Kinshasa bagiye biyunga n’uyu mutwe uyobowe nuwahoze Ari perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Joseph Kabila.
Rwandatribune.rw