Impunzi z’abanye congo zirenga ibihumbi 12 ziri muri Repubulika ya Congo zagaragaje ubushake bwo gusubira mu turere zikomokamo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’imyaka zimaze hanze y’igihugu zarahunze kubera amakimbirane ashingiye ku miryango no ku migenzo.
Izi mpunzi zikomoka cyane cyane mu turere twa Yumbi, Bolobo na Kwamouth two mu ntara ya Mai-Ndombe, ndetse no mu karere ka Kungu ko mu ntara ya Sud-Ubangi.
Iki kibazo cyaganiriweho mu nama yahuje RDC, n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR), yasojwe ku wa 22 Ukwakira 2026.
Iyi nama yibanze ku ngamba zo gutegura gutahuka ku bushake kw’impunzi no kureba niba aho zizatura hashobora kuboneka umutekano uzatuma zidasubirayo.
Guverinoma ya RDC yatangaje ko igiye gukomeza ingamba zo kugarura ubuyobozi bwa Leta mu duce twibasiwe n’amakimbirane. Muri izo ngamba harimo koherezayo inzego z’umutekano, gushyiraho abayobozi bashya mu nzego z’ibanze no gukora iperereza rigamije kumenya icyateye amakimbirane n’ababigizemo uruhare.
Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu, Jacquemain Shabani, yavuze ko guverinoma yiyemeje gukemura ibibazo by’umutekano n’ibikorwaremezo kugira ngo impunzi zizashobore gutahuka mu cyubahiro no mu mutekano.
HCR iteganya ko ibikorwa byo gutahuka bizatangira mu 2027. Mbere yaho, impande zirebwa n’iki kibazo zizabanza gusura aho izo mpunzi ziteganya kuba kugira ngo zisuzume uko umutekano n’imibereho bihagaze.
Repubulika ya Congo yakiriye impunzi zigera ku bihumbi 36 zaturutse muri Mai-Ndombe na Sud-Ubangi. Muri zo, abarenga ibihumbi 12 ni bo bagaragaje ubushake bwo gusubira mu gihugu cyabo.
BARAKA ESTHER
Rwandatribune.rw