Naasson Kubuya Ndoole Kundos, umuhuzabikorwa mukuru w’umuryango utegamiye kuri Leta wa Initiatives Plus Olive Lembe Kabila (IPOLK ASBL), yashimye Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ku ishingwa ry’ihuriro rya politiki rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN), riyobowe na we.
Mu butumwa bw’ishimwe yashyize ahagaragara i Goma ku wa 13 Ukwakira 2026, Kubuya yavuze ko ashimishijwe n’ishingwa ry’iri huriro rishya, abona ko ari intambwe igamije kuvugurura no kongera kubaka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati: “Iyi gahunda ishobora gutanga umuti […] igaragaza ubushake buhoraho bwa Joseph Kabila bwo kugira uruhare mu kuvugurura no kongera kubaka RDC.”
Muri ubwo butumwa, Naasson Kubuya yanagaragaje ko ashyigikiye Marie-Olive Lembe Kabila, uyobora IPOLK ASBL ku rwego rw’igihugu. Yavuze ko ateganyirijwe inshingano zo kuba umujyanama mukuru wa mbere wa Perezida wa FRN.
Kubuya kandi yongeye kugaragaza ko ashyigikiye iri huriro rishya rya politiki, anavuga ko yiyemeje kugira uruhare mu gushyigikira intego zaryo.
Ubutumwa bwe bugira buti: “Yongeye gushimangira ko yiyemeje byimazeyo gushyigikira urugamba rwiza FRN izaharanira, rugamije imibereho myiza n’icyishimo by’abaturage ba Congo.”
Rwandatribune.rw