Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yashimiye u Rwanda nyuma yo kugirana amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix, riteganyijwe gutangira mu ntangiriro z’imyaka ya 2030.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 15 Ukwakira 2026, Ramaphosa yashimiye Perezida Paul Kagame, Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda, avuga ko igihugu cye gisangiye n’u Rwanda ishema ryo kubona iri rushanwa rikomeye rya siporo y’imodoka rigiye kongera kubera ku mugabane wa Afurika.
Yavuze ko aya masezerano ari ikimenyetso cy’ubushobozi bw’u Rwanda n’ubwa Afurika muri rusange bwo kwakira ibikorwa bikomeye bikurikirwa n’abatari bake ku isi.
Isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix rizabera ku muyoboro wihariye uteganyijwe kubakwa mu Karere ka Bugesera, hafi y’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri kubakwa. Biteganyijwe ko rizatangira mu ntangiriro z’imyaka ya 2030, igihe ibikorwa byo kubaka uyu muyoboro bizaba birangiye.
Ramaphosa yibukije ko Afurika y’Epfo ifite amateka muri iri rushanwa, kuko ari cyo gihugu giheruka kwakira Formula 1 ku mugabane wa Afurika mu 1993, ubwo isiganwa ryabereye ku muyoboro wa Kyalami.
Yavuze ko igihugu cye gifite ubunararibonye mu gutegura amarushanwa akomeye mpuzamahanga, bityo kikazishimira gutanga ubufasha n’ubunararibonye mu gihe u Rwanda rwaba rubisabye.
Ubu butumwa buje nyuma y’uko Formula 1 itangaje ku wa 13 Ukwakira 2026 ko yagiranye n’u Rwanda amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira iri rushanwa. Ni intambwe izagarura shampiyona ya Formula 1 muri Afurika nyuma y’imyaka irenga 30 itabera kuri uyu mugabane.
Ramaphosa kandi yashimiye u Rwanda kuba rukomeje kwakira ibikorwa mpuzamahanga bikomeye, agaragaza ko iri rushanwa riziyongera ku bindi birimo Tour du Rwanda, isiganwa ry’amagare rizwi ku rwego mpuzamahanga.
Yasoje ubutumwa bwe ashimira u Rwanda, agaragaza ko yizeye ko kwakira Formula 1 bizafasha Afurika kugira uruhare rukomeye mu iterambere rya siporo y’imodoka no guhesha ishema uyu mugabane.
U Rwanda rwitezemo ko uyu mushinga uzafasha guteza imbere ubukerarugendo, gukurura ishoramari no guhanga amahirwe mashya y’akazi, mu gihe Bugesera izaba ibaye ihuriro ry’abakunzi ba siporo y’imodoka baturutse mu bice bitandukanye by’isi.
Rwandatribune.rw