Koreya ya Ruguru yakomeje ibikorwa byo kongera ubushobozi bw’ingabo zayo zirwanira mu mazi, igerageza ubwoko bubiri bwa misile zo mu bwoko bwa cruise zishobora kuraswa n’ubwato bugendera munsi y’amazi.
Iri gerageza ryabaye ku wa 14 Ukwakira 2026, mu nyanja yo mu burasirazuba bw’iki gihugu, rikurikiranwa n’abayobozi bakuru b’ingabo, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bya Leta, birimo Ibiro Ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru (KCNA).
KCNA yavuze ko intego y’iri gerageza yari iyo gusuzuma ubushobozi bw’ingabo zirwanira mu mazi mu gusohoza inshingano zazo, ndetse n’ubushobozi bw’intwaro zigamije gukumira ibitero bishobora kugabwa kuri Koreya ya Ruguru.
Icyakora, icyo kigo nticyasobanuye mu buryo burambuye imiterere ya misile zageragejwe cyangwa uburyo zarashwe. Cyatangaje gusa ko iri gerageza ritigeze ribangamira umutekano w’ibihugu byo mu karere.
Koreya ya Ruguru imaze igihe ishyira imbaraga mu guteza imbere intwaro zishobora kuraswa n’ubwato bugendera munsi y’amazi, kimwe n’izindi misile zo mu bwoko bwa ballistic na cruise.
Mu bihe byashize, iki gihugu cyagerageje misile ku bikoresho bitandukanye birimo ubwato bwo mu mazi, ndetse gikomeza gahunda yo kubaka ubwato bugezweho bushobora gutwara no kurasa izo ntwaro.
Nubwo ibyo bikorwa bikomeje, ntibiramenyekana neza niba Koreya ya Ruguru yararangije kubaka no gushyira mu bikorwa ubwato bugezweho bwo mu mazi bufite ubushobozi bwo kurasa misile.
Kugira ubwo bushobozi biri mu byo Perezida Kim Jong Un ashyize imbere mu rwego rwo kongera imbaraga za gisirikare z’igihugu cye.
Yagiye akurikirana ibikorwa byo guteza imbere ubwoko butandukanye bwa misile, mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo kwirwanaho no gukumira ibitero bishobora kugabwa kuri Koreya ya Ruguru.
Rwandatribune.rw