Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwatangaje ko bwakoze ibikorwa byo gusaka ahantu hatandukanye i Bruxelles no mu makomine yo mu ntara za Brabant Flamand na Brabant Wallon, mu rwego rw’iperereza ku byaha bikekwa byo kunyereza amafaranga.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 14 Ukwakira 2026, Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Bubiligi bwavuze ko ibyo bikorwa byakozwe mu iperereza ryatangiye nyuma y’ibirego byatanzwe n’imiryango itegamiye kuri Leta muri Nyakanga 2025.
Iperereza riyobowe n’inzego z’ubutabera rigamije gukurikirana ibyaha bikekwa byo kunyereza amafaranga, aho abashinzwe iperereza bakoze amasaka icyarimwe mu duce dutandukanye tw’igihugu.
Gusa, Ubushinjacyaha ntibwatangaje amazina y’abantu iperereza rireba, ingano y’amafaranga yaba yarabonetse cyangwa niba hari imitungo yafatiwe.
Ibi byatangajwe mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hari amakuru avuga ko mu mazu atandatu meza bivugwa ko ari aya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, i Bruxelles, habonetse miliyoni 713 z’amayero, akaba yarafashwe by’agateganyo n’ubutabera bw’u Bubiligi.
Aya makuru yakwirakwijwe na François Selemani ku rubuga rwa X, ariko ntaremezwa n’itangazo ry’Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi.
Mu itangazo ryabwo, ubwo bushinjacyaha bwagaragaje ko butazatanga andi makuru kuri iri perereza muri iki gihe, mu rwego rwo kurinda ibanga ry’iperereza no kubahiriza ihame ry’uko umuntu afatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko rumuhamije icyaha.
Rwandatribune.rw