Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahagaritse gahunda yo kwerekana imbonankubone kuri internet iyicwa rya Nidal Malik Hasan, wahoze ari major mu Ngabo za Amerika, wakatiwe urwo gupfa azira kwica abantu 13 mu gitero yagabye mu kigo cya gisirikare cya Fort Hood mu 2009.
Iki cyemezo Trump yagitangaje ku wa 15 Ukwakira 2026, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi zivuka ku mugambi wa Minisiteri y’Ingabo zo kwerekana iryo yicwa ku mugaragaro.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yavuze ko kwerekana iryo yicwa bishobora kuba uburyo bwo kuburira abandi ku ngaruka z’ibikorwa nk’ibyo, ariko ko hari abantu benshi batifuza kureba amashusho y’umuntu yicwa.
Yemeje ko igihano cya Hasan kizashyirwa mu bikorwa nk’uko byari byateganyijwe, ariko ko amashusho yacyo atazerekanwa imbonankubone.
Abagize imiryango ya hafi y’abazicwa bazemererwa kwitabira iryo yicwa imbonankubone, nibabyifuza.
Icyemezo cya Trump cyakurikiye umwuka utari mwiza wari wavutse nyuma y’uko Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth, atangaje ko iyicwa rya Hasan rizerekanwa ku mugaragaro.
Uyu mugambi wanenzwe n’abanyapolitiki bo mu mashyaka yombi, abayobozi b’amadini n’abandi bagaragaje impungenge z’uko kwerekana umuntu yicwa bishobora kugira ingaruka mbi ku muryango mugari.
Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, na we yari yaragaragaje ko atifuza kureba iryo yicwa, mu gihe abandi bayobozi bibazaga niba kurigaragaza kuri internet ari bwo buryo bukwiye bwo gushyira mu bikorwa ubutabera.
Nyuma y’icyemezo cya Trump, Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko Hegseth ashyigikiye umwanzuro wa Perezida, nubwo utandukanye n’umugambi yari yatangaje mbere.
Nidal Malik Hasan yari umuganga mu Ngabo za Amerika ufite ipeti rya major. Ku wa 5 Ugushyingo 2009, yarashe abantu mu kigo cya gisirikare cya Fort Hood, muri Leta ya Texas, ahitana abantu 13, abandi 32 barakomereka.
Mu 2013, urukiko rwa gisirikare rwamuhamije ibyaha 13 byo kwica abantu abigambiriye n’ibindi 32 byo kugerageza kwica, rumukatira igihano cy’urupfu.
Hasan na we yarashwe n’inzego z’umutekano ubwo zari zigiye guhagarika icyo gitero, bituma amugara kuva mu rukenyerero ajya hasi.
Igihano cye cy’urupfu giteganyijwe gushyirwa mu bikorwa ku wa 3 Ukuboza 2026, i Fort Hood, hakoreshejwe uburyo bwo kuraswa n’itsinda ry’abasirikare.
Rwandatribune.rw