Uwahoze ari Padiri Gatolika ukomoka mu Butaliyani, Sandro Ferretto, yasezeye mu murimo w’ubupadiri maze arongora umukunzi we w’Umunyakenyakazi, Sharon Jepng’ok.
Aba bombi basezeranye mu muhango gakondo w’Abakalenjini witwa Koito, wabereye mu Mudugudu wa Seretion, mu gace ka Baringo South muri Kenya, ku wa 7 Nzeri 2026.
Uyu muhango w’ubukwe bw’umugabo w’Umutaliyani n’umukobwa w’Umunyakenyakazi witabiriwe n’abaturage ndetse n’abayobozi bo muri ako gace.
Amafoto n’amakuru y’uyu muhango yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, benshi mu Banyakenya bagaragaza ibyishimo kuri ubu bukwe budasanzwe.
Sandro Ferretto yamenyanye na Sharon ubwo yakoraga umurimo w’ubumisiyoneri muri Kenya. Umubano wabo watangiye ushingiye ku kwizera no gukorera abaturage, ariko uko igihe cyagiye gihita urakomera, kugeza ubwo Ferretto yafashe icyemezo cyo kuva mu murimo w’ubupadiri kugira ngo abashe kubana na Sharon.
Kuva mu bupadiri si icyemezo cyoroshye, kuko Ferretto yari amaze imyaka myinshi muri uwo murimo wari waragize uruhare rukomeye mu buzima bwe. Icyakora, nyuma yo kuva mu bupadiri, yahisemo kubana na Sharon no kwakira umuco w’umuryango we.
Kwitabira umuhango gakondo wa Koito byagaragaje ko Ferretto atari yafashe gusa icyemezo cyo kubana na Sharon, ahubwo ko yanahisemo kwinjira no kubaha umuco w’abo mu muryango we.
Ubu bukwe bw’Umutaliyani n’Umunyakenyakazi bwakuruye abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga muri Kenya, aho benshi bagaragaje ko bashimishijwe n’uburyo imico ibiri itandukanye yahuriye muri uyu muhango.
Rwandatribune.rw