Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwakatiye abantu babiri igifungo cy’imyaka 25, nyuma yo kubahamya ibyaha birimo kuroga no guha abandi ibintu bishobora kubateza urupfu cyangwa kubangiza ubuzima. Buri umwe kandi yaciwe ihazabu ya miliyoni 10 Frw.
Ibyaha byaburanishijwe bifitanye isano n’inzoga zitujuje ubuziranenge zagiye zinyobwa mu bice bya Nyabihu na Rubavu, zigateza bamwe mu bazinyoye ibibazo bikomeye by’ubuzima, abandi bakahasiga ubuzima.
Urubanza rwaciwe ku wa 10 Nzeri 2026, mu rubanza rwabereye mu ruhame mu Mudugudu wa Kinamba, Akagari ka Rega, Umurenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu. Isomwa ry’imyanzuro ryatangiye ahagana saa 14:50 rirangira saa 15:00.
Urukiko rwashingiye ku bimenyetso byatanzwe mu iburanisha ryabaye ku wa 25 Kanama 2026, aho abantu barindwi bari bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye bijyanye no gutanga, gutunda no gucuruza inzoga zitemewe n’ibindi bicuruzwa byashyizwe mu rwego rw’ibiyobyabwenge.
Methanol yagaragaye mu nzoga
Kimwe mu bimenyetso by’ingenzi byagarutsweho ni ibisubizo by’ibizamini bya Rwanda Forensic Laboratory, byagaragaje ko inzoga zatanzwe zari zirimo Methanol ingana na 45%.
Urukiko rwagaragaje ko uru rwego rwa Methanol rurenze cyane igipimo cyemewe mu binyobwa, kuko ubuziranenge buteganya ko itagomba kurenga 0.5%.
Ibi byagaragajwe mu gihe inzoga zavuzwe muri uru rubanza zari zaranyowe n’abaturage bo mu bice bimwe bya Nyabihu na Rubavu, bikavamo urupfu rwa bamwe ndetse n’uburwayi ku bandi.
Abaregwa bari barimo MUKESHIMANA Jacqueline na NYIRASUKURA Agnes bo mu Karere ka Nyabihu, HABIMANA uzwi nka Nyinya na HABIMANA Motari, BYOSENIBYAYO Eric, MUKAMIHIGO Noella na MANIRAGABA Alphonse bo mu Karere ka Rubavu.
Urukiko rwemeje ko ibyaha baregwaga bifite ishingiro, birimo kuroga, gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge byoroheje ndetse no guha umuntu ikintu gishobora kumwica cyangwa kumushegesha ubuzima.
Mu myanzuro yarwo:
BYOSENIBYAYO Eric na HABIMANA Motari bakatiwe buri umwe imyaka 5 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge byoroheje.
HABIMANA uzwi nka Nyinya yahanishijwe imyaka 6 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni 4 Frw.
MUKESHIMANA Jacqueline na MANIRAGABA Alphonse bahamwe n’ibyaha byo kuroga, guha umuntu ikintu gishobora kumwica cyangwa kumushegesha ubuzima, ndetse no gukora no gucuruza ibiyobyabwenge byoroheje. Buri umwe yakatiwe imyaka 25 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw.
NZAYISENGA Edouard, MUKAMIHIGO Noella na NYIRASUKURA Agnes bo bakatiwe buri umwe imyaka 7 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge byoroheje no guha umuntu ikintu gishobora kumwica cyangwa kumushegesha ubuzima.
Urubanza rwagaragaje uburemere bw’ingaruka zishobora guterwa n’ibinyobwa bidakurikiza ibisabwa by’ubuziranenge, cyane cyane nyuma y’uko inzoga zavuzwe muri uru rubanza zigize uruhare mu rupfu rw’abantu batandatu ndetse zigateza abandi bibazo bikomeye by’ubuzima mu Turere twa Nyabihu na Rubavu.
Rwandatribune.rw
