Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, C64, ryahinduye inzira y’imyigaragambyo ryateganyije kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2026, nyuma y’ubwumvikane ryagiranye n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kinshasa.
Iyi myigaragambyo igamije kwamagana igitekerezo icyo ari cyo cyose cyo guhindura Itegeko Nshinga, ikaba ibaye ku munsi Inteko Ishinga Amategeko itangiriraho igihembwe gisanzwe cya Nzeri.
Mu ntangiriro, C64 yari yateganyije ko abitabira imyigaragambyo bazerekeza hafi y’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, Palais du Peuple. Icyakora, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kinshasa bwabwiye abategura iyo myigaragambyo ko ako gace kagomba kurindwa kugira ngo imirimo y’Inteko ikomeze nta nkomyi.
Ku wa Mbere, intumwa z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi zagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kinshasa, maze impande zombi zumvikana ku nzira nshya.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kinshasa, ku mabwiriza ya Guverineri Daniel Bumba, bwashimangiye ko hagomba kubahirizwa ubudahangarwa bw’Inteko Ishinga Amategeko, cyane cyane ko yatangiye imirimo yayo kuri uyu wa Kabiri.
Kubera iyo mpamvu, aho imyigaragambyo yari kuzarangirira hafi ya Palais du Peuple harahinduwe.
Abategura imyigaragambyo n’abayobozi b’Umujyi bumvikanye ko ahantu hashya ho kurangiriza igikorwa hazaba hafi y’icyicaro cy’ishyaka ECIDé, hafi y’ishuri rya Sévigné, ahateganye na Stade des Martyrs.
Hemejwe kandi inzira ebyiri zizakoreshwa mu kugeza abitabiriye imyigaragambyo aho irakorerwa.
Abitabira imyigaragambyo baturutse mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kinshasa bazahurira ahantu hagenwe mbere yo gukomeza berekeza kuri Boulevard Triomphal.
Abaturuka mu gice cya Tshangu na Mont-Ngafula barahurira ku Échangeur de Limete, mu gihe abaturuka muri Funa na Lukunga bahurire kuri Rond-point Moulaert.
Nyuma yo guhura, bazakomeza berekeza kuri Boulevard Triomphal, aho imyigaragambyo izasorezwa.
Itangazamakuru ryo muri Kinshasa ryagaragaje ko kuba imyigaragambyo ya C64 ihuriranye n’itangizwa ry’igihembwe cya Nzeri cy’Inteko Ishinga Amategeko ari kimwe mu bibazo byari bikomeye.
Ikinyamakuru Infos 27 cyagaragaje ko kuri uyu munsi hari ibintu bibiri by’ingenzi bya politiki biri kuba icyarimwe: Inteko Ishinga Amategeko itangira imirimo yayo muri Palais du Peuple, mu gihe C64 yo ihamagarira abantu kwigaragambya.
Iki kinyamakuru cyavuze ko hakenewe uburyo buri ruhande rwakora inshingano zarwo, aho Inteko ikomeza ibiganiro ku bibazo by’igihugu, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagakoresha uburenganzira bwabo bwo kwamagana ibyo batemera, naho inzego z’ubuyobozi zikita ku mutekano w’abantu n’inzego za Leta.
Infos 27 yanibukije ko gutangira igihembwe cya Nzeri biteganywa n’ingingo ya 115 y’Itegeko Nshinga rya RDC.
Ikigo cy’itangazamakuru ACP cyatangaje ko inama yabereye ku Biro by’Umujyi wa Kinshasa yari igamije guhuza gahunda hagati y’abategura imyigaragambyo n’inzego z’ubuyobozi, cyane cyane ku bijyanye n’inzira n’umutekano.
Naho Actualité.cd yibanze ku nzira n’ahantu hatandukanye hagenwe kugira ngo abitabira imyigaragambyo bagende mu murongo wateganyijwe.
Ku rundi ruhande, Le Potentiel yagaragaje ko kwimura aho imyigaragambyo yari kuzangirira hafi ya Palais du Peuple ari igisubizo cy’ubwumvikane cyafashwe kugira ngo uburenganzira bwo kwigaragambya bwubahirizwe, ariko hanirindwe ko habaho guhungabanya imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko.
Muri rusange, ubwumvikane bwagezweho hagati ya C64 n’ubuyobozi bwa Kinshasa bwahinduye gahunda y’inzira y’imyigaragambyo, ariko intego nyamukuru y’iki gikorwa yo kwamagana impinduka ku Itegeko Nshinga ikomeza kuba imwe.
Rwandatribune.rw