Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Sendugu Museveni Yamaganye Amakuru Amuvugwaho
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > FARDC Yamaganye Amakenga ya Kalonji Kabamba ku Mpanuka Yahitanye ba Jenerali 2
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

FARDC Yamaganye Amakenga ya Kalonji Kabamba ku Mpanuka Yahitanye ba Jenerali 2

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: September 28, 2026 1:17 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, cyamaganye ibitekerezo by’umusesenguzi wa politiki Kalonji Kabamba wagaragaje amakenga ku mpanuka y’indege yahitanye abayobozi bakuru babiri b’ubutabera bwa gisirikare n’abandi bantu 15.

Iyi ndege yakoze impanuka ku wa 25 Nzeri 2026 mu gace ka Kenge, muri Ntara ya Kwango.

Mu bayiguyemo harimo Lieutenant-General Joseph Mutombo Katalayi Tiende, wari Perezida wa mbere w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, na Lieutenant-General Lucien-René Likulia Bakumi wari Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare.

Nyuma y’iyi mpanuka, Kalonji Kabamba yagaragaje ibibazo yibaza ku buryo urwo rugendo rwateguwe n’impamvu abo bayobozi bombi bari muri iyo ndege.

Yanasubije amaso ku makuru avuga ko hari ibikoresho bya gisirikare byaba byarabuze mu kigo cya gisirikare cya Kamina, birimo intwaro zishobora kurasa indege ndetse n’izindi ntwaro za rutura.

Kalonji yahuje ayo makuru n’impanuka yabereye i Kenge, asaba ko hakongerwa ubushishozi mu kumenya icyateye iyo ndege guhanuka.
Icyakora, FARDC yavuze ko ibyo bitekerezo nta shingiro bifite.

Mu itangazo ryayo ryo ku wa 27 Nzeri, igisirikare cyasobanuye ko urugendo ba Jenerali baguyemo rwari ubutumwa bw’akazi bwemewe, bugamije gukurikirana imikorere y’ubutabera bwa gisirikare i Kikwit.

FARDC yanavuze ko kuba Joseph Mutombo Katalayi Tiende na Lucien-René Likulia Bakumi bari kumwe muri urwo rugendo bidakwiye gufatwa nk’ikintu kidasanzwe, kuko inshingano zabo zatumaga bajya mu butumwa nk’ubwo.

Ku birebana n’ibikoresho bya gisirikare bivugwa ko byabuze i Kamina, FARDC yavuze ko nta bimenyetso bifatika byashyigikira ibyo Kalonji Kabamba yatangaje, imushinja gukwirakwiza amakuru atagenzuwe.

Kalonji ni umwe mu bantu bakunze kugaragara mu biganiro bya politiki muri RDC kandi azwiho kuba hafi y’abashyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Ku wa 22 Ukuboza 2025, Tshisekedi yamwakiriye i Kinshasa ari kumwe na Jean-Claude Mubenga, baganira ku bumwe bw’Abanye-Congo, ubusugire bw’igihugu ndetse n’ibibazo bya politiki n’umutekano.

Kuba Kalonji, usanzwe agaragara mu bikorwa bishyigikira umurongo wa Tshisekedi, ari we wagaragaje amakenga kuri iyi mpanuka, mu gihe FARDC yo yamagana ibyo bitekerezo, byatumye iki kibazo gikomeza guteza impaka muri RDC.

FARDC yatangaje kandi ko ishobora kugeza Kalonji Kabamba imbere y’ubutabera, ishingiye ku byo ivuga ko ari ibirego bidafite ibimenyetso bishobora no kugira ingaruka ku cyizere abaturage bafitiye igisirikare.
Kugeza ubu, icyateye impanuka y’i Kenge ntikiratangazwa ku mugaragaro.

Perezida Félix Tshisekedi yamaze gutegeka ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane neza icyabaye.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Bisimwa Yamaganye Isubizwa rya Gen Sylvain Ekenge ku Mwanya w’Umuvugizi wa FARDC
Next Article “Dr. Vincent Bajinya Yategetswe Kurekurwa by’Agateganyo ku Ngwate ya £100,000”
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Isesengura: APR FC Izajya Gukina i Kinshasa Cyangwa CAF Ishobora Kwimurira Umukino Ahandi?

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

U Burundi Bwemeje ko Abasirikare Babwo 2 Bafatiwe muri RDC

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

RDC: Kabila, Tshisekedi na AFC/M23 Impaka Nshya ku Hazaza h’Igihugu Mu Gihe Intambara Ikomeje

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Ubufaransa: Rafale Yakurikiranye Indege y’Uburusiya mu Kirere cya Baltique

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?