Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, James Swan, yavuze ko imirwano ikomeje mu bice by’imisozi miremire ya Mwenga, Fizi na Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, iri kugira ingaruka zikomeye ku baturage no ku mitangire ya serivisi z’ibanze.
Swan yabigarutseho ku wa 29 Nzeri 2026, ubwo yagezaga ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano amakuru ku miterere y’umutekano muri RDC.
Yavuze ko mu bice bitandukanye by’iyo ntara, cyane cyane hafi ya Minembwe, ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo zikomeje kugaba ibitero ku ngabo z’ihuriro rya AFC/M23, zifatanyije n’umutwe wa Twirwaneho ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro.
James Swan yavuze ko imirwano muri ibyo bice ikomeje kurangwa n’ikoreshwa ry’intwaro ziremereye, ibintu avuga ko bikomeje kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage.
Yagaragaje ko imirwano ituma abaturage bahunga ingo zabo, mu gihe kandi ibikorwa by’ubutabazi n’itangwa rya serivisi z’ingenzi bibangamirwa n’umutekano muke.
Swan yasabye ko hakomeza gushakishwa uburyo bwo kugabanya imirwano no kurinda abaturage, cyane cyane mu bice bikomeje kugaragaramo ibikorwa by’imirwano n’imikoreshereze y’intwaro ziremereye.
Rwandatribune.rw