Papa Leo XIV yagize Cardinal Mauro Gambetti, Umunyafranciskani w’imyaka 60 ukomoka muri Bologna mu Butaliyani, Arkiyepiskopi mushya wa Chieti-Vasto, muri Abruzzo.
Iri shyirwaho ryabaye nyuma y’uko Papa yemeye ubwegure bwa Arkiyepiskopi Bruno Forte, wari umaze imyaka 77.
Kuva muri Gashyantare 2021, Cardinal Gambetti yari Vicar General wa Papa ushinzwe Umujyi wa Vatikani, akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero iri i Vatikani.
Yanayoboraga urwego rushinzwe kwita ku mutungo n’imirimo yo kubungabunga iyo Bazilika.
Mbere y’iyo mirimo, hagati ya 2013 na 2020, Cardinal Gambetti yari Custos w’Ikigo cy’Abafranciskani cya Mutagatifu Fransisiko wa Asizi, muri Assisi.
Rwandatribune.rw