U Rwanda rugiye gukomeza gukoresha amagororero 12 nyuma y’uko irya Bugesera rifunzwe ku wa 12 Ukwakira 2026, icyemezo Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) ruvuga ko gifitanye isano no kugabanuka kw’umubare w’abagororwa.
Umuvugizi wa RCS, CSUPT Hillary Sengabo, yasobanuye ko gufunga iri gororero byashingiye ku mpinduka ziri mu mubare w’abantu bafunzwe mu gihugu, ku buryo bitagikenewe gukomeza kugira amagororero menshi nk’uko byari bisanzwe.
Yabwiye IGIHE ko Igororero rya Bugesera ryari rifungiyemo abantu 2.320, ubu bakaba barimuriwe mu yandi magororero afite ubushobozi bwo kubakira.
Sengabo yavuze ko kwimura abo bagororwa byakozwe harebwa aho bashobora kwakirwa bitongera ubucucike.
Yasobanuye ko igipimo cy’ubucucike mu magororero yo mu Rwanda kiri kuri 97%, kandi ko gikomeje kugabanuka.
Mu itangazo ryayo, RCS yasabye imiryango y’abagororwa bari bafungiye i Bugesera kumenya amakuru y’aho ababo bimuriwe, kuko ari ho bazajya babasura.
Uru rwego rwavuze ko abagororwa bashyiriweho uburyo bwo kuvugana n’imiryango yabo kugira ngo bayimenyeshe aho bashyizwe.
Imibare yatangajwe igaragaza ko u Rwanda rufite abagororwa 68.733. Mu magororero 12 asigaye, arindwi agenewe abagabo gusa, Nyarugenge na Musanze agacumbikiramo abagabo n’abagore, naho irya Nyagatare rikagenerwa abana.
Amagororero ya Nyamagabe na Ngoma yo acumbikiramo abagore gusa.
Gufunga Igororero rya Bugesera ni imwe mu mpinduka zigaragaza uko imiterere y’amagororero ishobora guhinduka bitewe n’umubare w’abagororwa n’ubushobozi bwo kubacumbikira.
Rwandatribune.rw