Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Sendugu Museveni Yamaganye Amakuru Amuvugwaho
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Urubyiruko rwa Green Party Rwiyemeje Gufatanya n’Abandi mu Kurandura Ibiyobyabwenge
AMAKURUPOLITIKE

Urubyiruko rwa Green Party Rwiyemeje Gufatanya n’Abandi mu Kurandura Ibiyobyabwenge

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: October 12, 2026 4:37 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR rirakangirira urubyiruko rwo mu Mirenge ya Cyuve na Muhoza yo mu Karere ka Musanze kwirinda ibiyobyabwenge ahubwo bagashishikarira gukora Ibikorwa biruteza imbere kuko aribo Rwanda rw’ejo.

Ibi ni ibyagarutsweho na Hon. Senator Dr. Frank Habineza akaba na Perezida w’iri Shyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR mu kiganiro yagiranye n’Uru urubyiruko kibanze ku isura nziza y’Ishyaka, kurengera ibidukikije, amahoro n’umutekano.

Hon.Senator Dr. Frank Habineza yagize ati:”Turakangurira abarwanashyaka bacu byumwihariko urubyiruko kwirinda ibintu byakwangiza ubuzima bwabo birimo ibiyobyabwenge nk’urumogi, inzoga z’ibyuma n’izindi zitujuje ubuziranenge”.

Ati:”Ariko tuzanakomeza guharanira ko inzoga zacu gakondo zirimo urwagwa, umusururu n’ikigage ko tugomba kubirinda, aho ubungubu turi mu biganiro n’izindi nzego ngo harebwe uburyo byakorwa neza ntabindi bintu bavanzemo” .

Senator Dr. Frank Habineza kandi yavuze ko bazakoneza guharanira ko Amasaka n’Urutoki bigomba guhingwa kuko ari gakondo y’abanyarwanda ari nayo mpamvu bagomba kubihagararaho ariko bakirinda ko byakorwa nabi byongerwamo ibindi bintu ahubwo bigakorwa mu buryo busanzwe bwa gakondo kandi bw’umwimerere.

Nyuma y’ibiganiro kandi habaye Ibikorwa byo gutora Komite z’Ishyaka, zihagarariye Urubyiruko n’Abagore muri buri Murenge, haba uwa Cyuve ndetse na Muhoza, Aho buri wese yagize uruhare mu kwitorera abamuhagarariye mu ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party mu murenge atuyemo.

Bamwe mu batowe bahamya ko bagiye guharanira inyungu rusange z’ishyaka n’abarwanashyaka muri rusange kandi bagafatanya na leta mu kurandura ibiyobyabwenge mu urubyiruko ahubwo bakimakaza umuco wo guhanga imirimo no kwiteza imbere, ibyo byose bakabigeraho ari uko bafite amagara mazima.

Ndayizeye Reverien umwe mu batorewe guhagararira ishyaka Green Party mu Murenge wa Cyuve yagize ati:”Icyo ngiye Kongera muri iyi Manda Nshya mpawe nuko ngiye gufasha urubyiruko guteza imbere ibidukikije no guharanira amahoro ndetse no gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge bityo tukarushaho kugira Generation iri Sober”.

Mugenzi we Mutoniwase wo mu murenge wa Muhoza nawe yagize ati:”Imigabo n’imigambi ntahanye ni ugushishikariaza urubyiruko bagenzi banjye kwita ku bidukikije cyane bitabira umuganda no gushyira imbaraga mu ishyaka ryacu rya Green Party no gukangurira urubyiruko kwirinda inzoga z’ibyuma ahubwo tukarangwa n’umuco nyarwanda kandi tukirinda ikiyobyabwenge icyo aricyo cyose.”

Inteko rusange y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) yateranye kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Ukwakira 2026 mu mirenge ya Cyuve na Muhoza, ikaba iri muri gahunda y’Ishyaka mu rwego rwo kwegera abarwanashyaka no gukomeza imiyoborere y’Ishyaka ku rwego rw’Imirenge y’Akarere ka Musanze.

Muri iyi gahunda, abarwanashyaka bakaba bongerewe ubumenyi ku mahame n’ingengabitekerezo by’Ishyaka, inshingano zabo ndetse n’uruhare bagomba kugira mu bikorwa bigamije iterambere rirambye n’imiyoborere myiza hagamijwe kubafasha kurushaho gusobanukirwa inshingano zabo no kugira uruhare rufatika mu bikorwa by’Ishyaka ndetse n’iby’igihugu muri rusange.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Wazalendo Bongeye Kwigarurira Ibirindiro 2 mu Misozi ya Fizi
Next Article Igororero rya Bugesera Ryafunzwe, RCS Isobanura Impamvu
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Indege ya Zelensky Yari Hafi Kugongwa na Drone

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

Ibigo bya RSB,FDA,RICA na MINISANTE byarihe kugirango havuke inganda zirenga 150 zenga inzoga zica Abaturage?

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGA

Vatikani: Papa Léon XIV Yagennye Musenyeri Salvatore Cordileone mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Kiliziya

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

FARDC Ivuga ko Yongeye Kugenzura Mungunga Nyuma y’Aho AFC-M23 Ihaviriye

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?