Abaturage barenga 10.000 bamaze kuva mu byabo mu majyepfo y’u Bufaransa kubera inkongi y’umuriro ikomeje gukwira ku muvuduko mwinshi, ihatira abantu guhunga imijyi mito n’imidugudu 24 iherereye hafi y’umupaka uhuza iki gihugu na Espagne.
Abayobozi bavuga ko umuyaga ukomeje guhuha ari wo uri gutuma umuriro urushaho gukwira, bituma ibikorwa byo kuwuzimya birushaho kugorana.
Mu rwego rwo gufasha u Bufaransa guhangana n’iki kibazo, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wohereje indege enye zizimya inkongi ziturutse muri Chypre na Suède, hamwe n’abashinzwe ubutabazi barenga 100 bo kongerera imbaraga amakipe ari gukora mu gace ka Trevillach hafi y’umujyi wa Perpignan.
Perezida wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen, yavuze ko u Burayi bwifatanyije n’u Bufaransa muri ibi bihe bikomeye.
Kugeza ubu, iyo nkongi imaze gukomeretsa abantu 16 barimo abashinzwe kuzimya umuriro bane, inatwika ubutaka burenga hegitari 11.300 mu misozi ya Pyrenees.
Abahanga mu by’ikirere bavuga ko ubushyuhe bukabije bwagaragaye mu Burayi bw’iburengerazuba mu mezi ya Gicurasi na Kamena bwumishije ubutaka cyane, bituma inkongi z’umuriro zikwirakwira byihuse kurusha uko byari bisanzwe.
Inkongi kandi yageze hafi y’aho isiganwa rya Tour de France ryagombaga kunyura, bituma abaturage babuzwa kujya kureba icyiciro cya gatatu cyaryo kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi bitabangamirwa.
Abateganya ibihe baratangaza ko ubushyuhe bushobora kongera kugera kuri dogere Celsius 40 muri iki cyumweru mu majyepfo y’u Bufaransa, mu gihe na Espagne na Portugal bikomeje kwibasirwa n’ubushyuhe bukabije.
rwandatribune.rw