Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Sendugu Museveni Yamaganye Amakuru Amuvugwaho
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > America Igiye Kurasa Uwahoze Ari Major Wahamijwe Kwica Abasirikare 13
AMAKURUMU MAHANGAUBUTABERA

America Igiye Kurasa Uwahoze Ari Major Wahamijwe Kwica Abasirikare 13

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: October 6, 2026 9:47 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Leta Zunze Ubumwe za Amerika igiye gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu kuri Nidal Malik Hasan, wahoze ari Major mu Ngabo z’iki gihugu, akaba yarahamwe n’igitero cyahitanye abasirikare 13 muri Texas mu 2009.
Minisiteri y’Ingabo ya Amerika, Pentagon, yatangaje ko Hasan azicwa arashwe.

Ubu buryo ntibusanzwe muri iki gihugu, cyane cyane mu gisirikare, kuko igihano nk’iki kizaba ari icya mbere gitanzwe hakoreshejwe kurasa mu myaka irenga 60.

Hasan, wari umuganga mu gisirikare, yagabye igitero ku kigo cya gisirikare cya Fort Hood, muri Texas, ku wa 5 Ugushyingo 2009. Abasirikare 13 bahasize ubuzima, mu gihe abandi 32 bakomeretse.

Mu rubanza rwe rwa gisirikare rwabaye mu 2013, Hasan yahamijwe ibyaha 13 byo kwica abantu abigambiriye ndetse n’ibindi 32 byo kugerageza kwica.

Akanama k’abasirikare 13 kaburanishije urubanza ke kamuhamije ibyaha kandi kemera ko ahanishwa igihano cy’urupfu.

Hasan yavuze ko igitero yagabye yagikoze agamije kurengera Abayisilamu n’abarwanyi ba Taliban bari muri Afghanistan.

Trump yemeje ko igihano gishyirwa mu bikorwa
Umuvugizi wa Pentagon, Sean Parnell, yatangaje ko icyemezo cyo gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu cyasabwe na Pete Hegseth, Umunyamabanga ushinzwe Ingabo, nyuma kikemezwa na Perezida Donald Trump.

Igihe n’aho Hasan azicirwa ntibiratangazwa. Ibyo bizagenwa n’urwego rushinzwe Ingabo zirwanira ku butaka.
Hasan ari mu bantu bane bari mu gisirikare cya Amerika bamaze gukatirwa igihano cy’urupfu.

Gusa, amategeko ya gisirikare ateganya ko mbere y’uko igihano nk’iki gishyirwa mu bikorwa, hagomba kubaho isuzuma ry’ubujurire ndetse n’iyemezwa rya nyuma.

Igihano cyo kurasa ntigisanzwe gikoreshwa muri Amerika. Mu mwaka ushize, South Carolina yagikoresheje ku muntu wari wakatiwe urupfu, bikaba byari ubwa mbere muri iyo Leta ndetse n’ubwa mbere muri Amerika mu myaka 15.

Leta za Idaho, Mississippi, Oklahoma na Utah na zo zemerera gukoresha ubu buryo mu kwica abakatiwe igihano cy’urupfu.
Mu 1983, Urukiko rw’Ubujurire rw’Ingabo za Amerika rwari rwarafashe umwanzuro uvuga ko igihano cy’urupfu mu gisirikare kidahuye n’Itegeko Nshinga.

Icyakora, nyuma y’umwaka umwe, Perezida Ronald Reagan yasubijeho ikoreshwa ryacyo.
Perezida Donald Trump na we ashyigikira igihano cy’urupfu.

Mu ntangiriro za manda ye muri Mutarama 2025, yashyize umukono ku iteka ryongera gushyigikira ikoreshwa ry’iki gihano, nyuma y’uko ubutegetsi bwa Joe Biden bwari bwarahagaritse by’agateganyo iyicwa ry’abakatiwe urupfu ku rwego rwa Leta.

Igihano Hasan agiye guhabwa, nibishyirwa mu bikorwa hakoreshejwe kuraswa, kizaba ari ubwa mbere igisirikare cya Amerika gikoresheje ubu buryo mu myaka isaga 60.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article UVIRA: Abasirikare 91 bakatiwe, 27 Bahabwa Igihano cy’Urupfu
Next Article ILEBO: 2 Bishwe, Benshi Barakomereka mu Mirwano y’Amatsinda y’Urubyiruko
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Rwanda, RDC na UNHCR Bashyizeho Amasezerano Mashya Yihutisha Itahuka Ry’Impunzi

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUPOLITIKE

Urubyiruko rwa Green Party Rwiyemeje Gufatanya n’Abandi mu Kurandura Ibiyobyabwenge

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

BPR Bank na Fortis Green Housing Bafatanyije Korohereza Abanyarwanda Gutunga Inzu i Masaka

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUBUZIMA

Kivu y’Amajyaruguru: Abagororwa 3 Bapfiriye Muri Gereza Ya Walikale Bazize Indwara Y’Impiswi

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?