Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Sendugu Museveni Yamaganye Amakuru Amuvugwaho
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Amerika: Izerekana Imbonankubone Ishyirwa mu Bikorwa ry’Igihano cya Nidal Hasan.
AMAKURUMU MAHANGAUBUTABERA

Amerika: Izerekana Imbonankubone Ishyirwa mu Bikorwa ry’Igihano cya Nidal Hasan.

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: October 9, 2026 9:05 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko igikorwa cyo gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu cya Nidal Hasan, wahoze ari umuganga w’indwara zo mu mutwe mu gisirikare cy’iki gihugu, kizerekanwa imbonankubone.

Hasan yakatiwe urwo gupfa nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abantu 13 mu gitero cyagabwe ku kigo cya gisirikare cya Fort Hood mu 2009.

Minisiteri y’Ingabo ya Amerika, Pentagon, yatangaje ko Hasan azicwa n’itsinda ry’abasirikare bazamurasa ku wa 3 Ukuboza 2026, kuri Fort Hood, iherereye muri Leta ya Texas.

Iki gikorwa kidasanzwe giteganyijwe kuba ari cyo cya mbere cy’ubu buryo mu gisirikare cya Amerika kuva mu 1945.

Umwe mu bayobozi ba Pentagon yabwiye ikinyamakuru Reuters ko igikorwa cyo gushyira mu bikorwa icyo gihano kizerekanwa imbonankubone.

Yavuze ko ibisobanuro birambuye ku buryo abantu bazagikurikirana, harimo imbuga cyangwa ibitangazamakuru bizacyerekana, bizatangazwa nyuma.

Minisitiri w’Ingabo za Amerika, Pete Hegseth, na we yemeje ko iki gikorwa kizerekanwa ku mugaragaro, ashimangira ko abaturage bagomba kumenya uburemere bw’ibikorwa by’ubwicanyi n’ingaruka zabyo.

Yagize ati: “Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo abantu babashe kubireba kandi bibe ku mugaragaro. Abantu bagomba kumenya ko ibikorwa nk’ibi bigira ingaruka zikomeye.”

Iki cyemezo cyatunguye benshi kubera ko gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu bikunze gukorerwa mu buryo buterekeranye no kukigaragariza rubanda.

Nk’uko Reuters yabitangaje, nta gihano cy’urupfu cyemewe n’amategeko cyari cyarigeze cyerekanwa kuri televiziyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Impuguke na zo zagaragaje ko zitazi ikindi gihugu cyigeze kinyuza imbonankubone igikorwa nk’iki cyo gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu mu buryo nk’ubwo.

Nubwo Pentagon yatangaje ko igikorwa kizerekanwa, kugeza ubu ntiharasobanurwa neza uburyo kizanyuzwa ku bitangazamakuru cyangwa ku mbuga zitandukanye, ndetse n’uko abantu bazemererwa kugikurikirana.

Nidal Hasan yakatiwe igihano cy’urupfu n’urukiko rwa gisirikare muri Kanama 2013, nyuma yo guhamwa n’ibirego 45, birimo ubwicanyi bw’abantu 13.

Ibyo byaha bifitanye isano n’igitero yagabye ku kigo cya gisirikare cya Fort Hood mu 2009, ubwo yarasaga abantu bari muri icyo kigo, agahitana 13 abandi benshi bagakomereka.

Icyo gihe Hasan yari umusirikare ufite inshingano zo kuvura indwara zo mu mutwe, kandi yari ategerejwe koherezwa muri Afghanistan mu byumweru byari gukurikiraho.

Urubanza rwe rwakurikiranywe cyane muri Amerika kubera ubukana bw’igitero n’uko cyagabwe n’umuntu wari mu gisirikare cy’icyo gihugu.

Pentagon yatangaje ko Perezida Donald Trump yemeye ko igihano cya Hasan gishyirwa mu bikorwa, nyuma yo kubisabwa na Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth.

Amategeko ya gisirikare ya Amerika ateganya ko igihano cy’urupfu gishyirwa mu bikorwa binyuze mu kuraswa kigomba kubanza kwemezwa na Perezida.

Niba gahunda yatangajwe izashyirwa mu bikorwa nk’uko biteganyijwe, igikorwa cya Hasan kizaba ari intambwe idasanzwe mu mateka y’ubutabera bwa gisirikare muri Amerika, haba ku buryo igihano kizashyirwa mu bikorwa ndetse no ku cyemezo cyo kukigaragariza rubanda imbonankubone.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article NIDA Yasubitse by’Agateganyo Ibikorwa byo Gufotora Abatarabona e-Ndangamuntu
Next Article Maj Gen Nyakarundi Yitabiriye Ibiganiro by’Abayobozi b’Ingabo zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURU

Uburezi: Abanyeshuri Barenga Ibihumbi 277 Batangiye Ibizamini Bya Leta

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Bisimwa Yamaganye Isubizwa rya Gen Sylvain Ekenge ku Mwanya w’Umuvugizi wa FARDC

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURU

Colette Braeckman: Impamvu u Rwanda Rudakwiye Kurekura Ingamba ku Mupaka na RDC

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

Impamvu Impeta y’Ubukwe Yambarwa ku Rutoki Rwa Kane rw’Ikiganza cy’Ibumoso

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?