Umuryango w’Abibumbye (Loni) watangaje ko umutekano n’ibibazo by’ubutabazi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bikomeje gufata indi ntera, nubwo ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu karere byageze ku ntambwe ishimishije.
Ibi byatangajwe na Xia Huang, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ubwo yagezaga ijambo ku Kanama k’Umutekano ka Loni ku wa Kabiri.
Xia Huang yavuze ko ibiganiro bya Washington na Doha byatanze umusaruro ugaragara, birimo ingamba zigamije guhangana n’ikibazo cy’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa RDC, ndetse n’umugambi wo kohereza muri icyo gihugu itsinda ry’akarere rizakurikirana uko ibintu bihagaze.
Nubwo hari izo ntambwe, yavuze ko imirwano igikomeje mu bice bitandukanye bya RDC, bikagira ingaruka zikomeye ku baturage b’abasivile.
Yagaragaje kandi ko ikoreshwa ryiyongera ry’indege z’intambara zitagira abapilote, ubushyamirane hagati y’ibihugu byo mu karere ndetse n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola biri kurushaho gukaza ikibazo cy’umutekano n’ubutabazi.
Iyi ntumwa ya Loni yasabye u Rwanda na RDC gushyira mu bikorwa ibyo byiyemeje mu masezerano n’ibiganiro by’amahoro, kubahiriza agahenge no kwirinda ibikorwa bishobora kongera ubushyamirane.
Yashimangiye ko bidahagije ko impande bireba zumvikana ku mahoro, ahubwo ko ibyo ziyemeje bigomba guhinduka ibikorwa bifatika bishobora gukurikiranwa no kugenzurwa.
Xia Huang kandi yibukije ko amahirwe yo kugera ku mahoro adashobora guhora ahari, asaba impande zose kuyabyaza umusaruro kugira ngo inzira y’ibiganiro itange umusaruro urambye.
Rwandatribune.rw