Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Franck Diongo, yashimye uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Joseph Kabila, nyuma yo kugirwa umuyobozi w’ihuriro rya politiki n’igisirikare rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN).
Mu butumwa bwe, Diongo yashimye Kabila ku bw’icyo yise kudacika intege nubwo yahuye n’ibibazo birimo gukatirwa igihano cy’urupfu adahari, ibitotezo no kujya mu buhungiro.
Yagize ati: “Ni la condamnation à mort, ni les persécutions, ni l’exil n’ont brisé votre détermination et votre passion pour le Congo!”
Mu Kinyarwanda, yagize ati: “Nta gihano cy’urupfu, itotezwa cyangwa ubuhungiro byashoboye guca intege ubushake bwawe n’urukundo ukunda Congo.”
Diongo kandi yanenze imiyoborere ya Perezida Félix Tshisekedi, avuga ko mu gihe igihugu gihanganye n’ibibazo bikomeye, kutagira icyo ukora kugira ngo bikemuke bishobora gufatwa nko kubigiramo uruhare.
Yagize ati: “Face à la faillite du régime Tshisekedi, l’inaction devient une complicité.”
Bisobanuye ko, mu gihe ubutegetsi bwa Tshisekedi bwananiwe, kutagira icyo ukora bishobora gufatwa nko kuba ufatanyije na bwo.
Uyu munyapolitiki yanashishikarije Abanyekongo kurengera Itegeko Nshinga ry’igihugu, yifashishije ingingo ya 64. Iyi ngingo ishyiraho inshingano z’Abanyekongo zo kurwanya umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bafashe ubutegetsi ku ngufu cyangwa babukoresha binyuranyije n’Itegeko Nshinga.
Ubutumwa bwa Diongo bwatanzwe nyuma y’uko ku wa 12 Ukwakira 2026, i Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hatangajwe ishyirwaho rya FRN, ishyirwamo Joseph Kabila ku buyobozi.
Iri huriro rishya rya politiki n’igisirikare ryatangaje ko risimbuye Alliance Fleuve Congo (AFC), ihuriro ryakoranye n’umutwe wa M23 mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC. Mu bandi bayobozi ba FRN harimo Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa, bashyizwe ku mwanya wa ba visi-perezida, mu gihe Jenerali Sultani Makenga ashinzwe ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cy’iri huriro.
Joseph Kabila yayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, ubwo yasimburwaga na Félix Tshisekedi.
Mu 2025, urukiko rwa gisirikare rwamukatiye igihano cy’urupfu adahari, mu rubanza rwamuregwagamo ibyaha birimo kugambanira igihugu no kugira uruhare mu byaha by’intambara. Kabila yahakanye ibyo aregwa, avuga ko ibirego bimurega bifite impamvu za politiki.
Rwandatribune.rw