Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Burundi: Impaka ku Gisokozo Cy’Umugore wa Perezida Ndayishimiye Zakuruye Ibisobanuro
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > KIGALI: Polisi Yaguye Gitumo Utubari Ducuruza Inzoga z’Iyuma Zakuwe ku Isoko
AMAKURUUBUTABERA

KIGALI: Polisi Yaguye Gitumo Utubari Ducuruza Inzoga z’Iyuma Zakuwe ku Isoko

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: October 14, 2026 9:38 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Nyuma yo guhabwa amakuru n’umuturage ko hari akabari kitwa Moon Life, gakorera mu Murenge wa Muhima, Akagari ka Nyabugogo, gcuruza inzoga z’ibyuma zaciwe ku isoko mu Rwanda kubera ko zangiza ubuzima bw’abaturage, Polisi ikorera mu Murenge wa Muhima yagiye kugasaka, isanga koko hacururizwa inzoga z’ibyuma z’amoko atandukanye.

Hafashwe Konyagi amacupa 28, K-Vant amacupa 26, Bazoka amacupa 3, Kiwingo amacupa 16, Gilbey’s amacupa 6, Bond Seven amacupa 5 na Indiko Gin amacupa 16.

Umuyobozi w’akabari witwa Tuyishime Claire, ufite imyaka 27, yafashwe afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima, mu gihe inzoga zafashwe zamenwe.

Izi nzoga z’ibyuma zafashwe nyuma y’uko tariki ya 10 na 11 Ukwakira 2026, mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, Akagari ka Kabuga, Umudugudu wa Kabeza, Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage, ifashe ububiko bw’inzoga bw’umuntu witwa Gatete Aimable, ukirimo gushakishwa.

Muri ubwo bubiko hafatiwe amakarito 192 y’inzoga z’inkorano, agizwe na Kiwingu amakarito 35, King Vodka amakarito 39, Rabiant amakarito 5 n’amacupa 2, GS Run amakarito 18 n’amacupa 2, Saint Nero amakarito 11, Home Town amakarito 14, Nobils ntoya amakarito 16, Medal Gin amakarito 24, Bombastic Gin amakarito 3, Castle Gin amakarito 4, Gilbis ntoya ikarito 1 n’amacupa 2, Savis Gin amakarito 3, Napoleon ikarito 1 n’amacupa 8, Club Gin amakarito 2, Gilbs nini ikarito 1 n’amacupa 2, Ingwe Gin amakarito 2, Safari nini amacupa 3, New House Gin amakarito 3, K-Vent nini amacupa 3, Rack Gin ikarito 1 n’icupa 1, Konyagi ikarito 1 na Gorilla Warage amakarito 9.

Inzoga zafashwe zamenwe, mu gihe nyirazo agishakishwa kugira ngo akurikiranweho icyaha cyo gucuruza inzoga zitemewe mu Rwanda, zishobora kwangiza ubuzima bw’abaturage.

Ku wa 4 Ukwakira 2026, hagati ya saa kumi n’ebyiri n’umugoroba na saa moya na mirongo ine n’itanu z’ijoro, mu Mudugudu wa Kalisimbi, Akagari ka Kabuga I, Umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, Polisi, ifatanyije n’inzego z’ibanze, yafashe inzoga z’ibyuma zaciwe ku isoko mu rugo rwa Mbonimpa Idrissa, ufite imyaka 29, ufite iduka ahitwa Mugahoromani, mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kabuga.

Izi nzoga zafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’umuturage. Muri zo harimo Konyagi amakarito 4 n’amacupa 36, Gilbey’s amakarito 2 n’amacupa 32, Kiwingo nini amacupa 5, Rack Gin amacupa 6, Bazoka amacupa 8, Gin Camp Fire amacupa 10, Hanson amacupa 8, Nobillis amacupa 5, Rack Gin ntoya amacupa 5, Savis Gin amacupa 6, Millennium amacupa 2, K-Vant icupa 1, Uruvange amakarito 2, Diama amakarito 6 na Gubwa Neaza amacupa 11.

Mbonimpa na we aracyashakishwa, kuko yahise atoroka.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars ati “Kuba inzoga z’ibyuma zigikomeje gufatirwa mu maboko y’abacuruzi ni ikimenyetso cy’uko hari izindi zigihari mu baturage.”

Yibutsa abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu bazi ko bagicuruza izi nzoga mu buryo bwihishe, “kandi bakirinda kuzinywa kuko zangiza ubuzima.”

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article RDC: Franck Diongo Yakomeye Amashyi Kabila Nyuma yo Kugirwa Umuyobozi wa FRN
Next Article BREAKING NEWS: Amakuru Avuga ko Kajugujugu ya FARDC Yarashwe Yerekeza i Bujumbura
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

RDC: Inzego Zo Muri Fizi Zavanyeho Bariyeri Zirenga 20 n’Ahafungirwa Abantu Mu Buryo Butemewe

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Impuruza y’Ishimutwa Ry’Indege ya LOT Yatumye Israel Yohereza Indege z’Intambara

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Kolwezi: Imyigaragambyo y’Abacukuzi b’Amabuye y’Agaciro Yahungabanyije Ibikorwa by’Ubucuruzi n’Ingendo

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Mozambique: Perezida Chapo Yasabye Ibyihebe Bya Cabo Delgado Kwinjira Mu Biganiro By’Amahoro

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?