Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano muri teritwari ya Fizi, mu ntara ya Sud-Kivu, zatangaje ko zavanyeho bariyeri zirenga 20 n’ahantu 15 hafungirwaga abantu mu buryo butemewe n’amategeko, mu gikorwa kigamije guhangana n’ubwambuzi, kwamburwa
amafaranga kw’abagenzi ku gahato no gufunga abantu nta nzira z’amategeko zikurikijwe.
Amakuru yatangajwe avuga ko iki gikorwa cyakozwe n’Inama y’Umutekano ya teritwari ya Fizi ifatanyije n’umuhuzabikorwa wa Wazalendo muri ako gace, mu ruzinduko rw’ubuyobozi rwari rugamije gukurikirana ibibazo by’umutekano n’imiyoborere.
Umuyobozi wa teritwari ya Fizi, Sammy Kalonji Badibanda, yavuze ko bariyeri zavanyweho zari zashyizweho n’abantu bafataga amafaranga y’abagenzi ku gahato, bamwe bakiyitirira kuba abarwanyi ba Wazalendo cyangwa Abakorerabushake Bashinzwe Kurinda Igihugu (VDP).
Yavuze kandi ko hafunzwe cyangwa havanyweho ahantu 15 hafungirwaga abantu mu buryo butemewe, ndetse n’inzego z’imiyoborere zashyizweho mu buryo butubahirije amategeko.
Nk’uko uwo muyobozi yabitangaje, ibikorwa byakozwe ku muhanda uhuza Fizi-Centre na Misisi. Yongeyeho ko abarwanyi ba Wazalendo bari muri tumwe mu duce basabwe kuva aho bari bari no kwerekeza ku mirongo y’urugamba, mu rwego rwo kugabanya ibikorwa bibangamira abaturage.
Ubuyobozi bwa teritwari bwatangaje kandi ko urubyiruko rurenga 200 rwiyandikishije kugira ngo rwinjire mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC). Ibyo byabereye mu bikorwa byo gukangurira urubyiruko kwitabira igisirikare, byari byateguwe mu bice bitandukanye bya teritwari ya Fizi.
Iki gikorwa kibaye mu gihe sosiyete sivile imaze igihe igaragaza impungenge ku bwiyongere bwa bariyeri zishyurirwaho amafaranga ku mihanda yo muri ako karere.
Abagenzi n’abakora ubucuruzi bakunze guhura n’imbogamizi zo kwishyura amafaranga atandukanye kugira ngo bakomeze urugendo, ibintu bishobora kubongerera ikiguzi cy’ingendo no guhungabanya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa.
Umuhanda uhuza Fizi-Centre na Misisi ni umwe mu mihanda ifite akamaro mu ngendo zo muri Sud-Kivu, bityo kuba hari bariyeri zishyurirwaho amafaranga ku gahato bishobora kugira ingaruka ku mibereho y’abaturage n’ibikorwa by’ubukungu. Gukuraho izo bariyeri bishobora kugira umumaro mu kugabanya izo mbogamizi, ariko birasaba ko inzego bireba zikomeza gukurikirana niba
Izo bariyeri zitari bwongere gushyirwaho.
Nubwo ubuyobozi bwatangaje ko hari intambwe yatewe mu gukuraho bariyeri n’ahafungirwa abantu mu buryo butemewe; gukomeza kurinda abaturage ibikorwa by’ubwambuzi bw’ amafaranga ku gahato no gufungwa binyuranyije n’amategeko bizaterwa n’uko ingamba zashyizweho zizakurikizwa mu gihe kiri imbere.
BARAKA ESTHER
Rwandatribune.rw