Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yasabye ingabo n’izindi nzego z’umutekano kongera imbaraga mu kurinda igihugu n’abaturage, by’umwihariko mu burasirazuba bwacyo bukomeje kwibasirwa n’imirwano.
Ibi yabigarutseho ku wa 14 Ukwakira 2026, ubwo yayoboraga inama idasanzwe y’Inama Nkuru y’Ingabo yabereye i Kinshasa, igamije gusuzuma uko umutekano w’igihugu uhagaze n’imikorere y’Ingabo za RDC (FARDC).
Iyo nama yabaye nyuma y’iminsi ibiri hatangajwe ishingwa ry’ihuriro rya politiki n’igisirikare rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN), riyobowe n’uwahoze ari Perezida wa RDC, Joseph Kabila.
Abayitabiriye barimo Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Ingabo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Minisitiri wungirije ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu, hamwe n’abayobozi bakuru b’inzego z’ingabo n’umutekano.
Mu biganiro byabo, Umugaba Mukuru wa FARDC, Lt Gen Jules Banza Mwilambwe, yatanze raporo ku miterere y’ibikorwa bya gisirikare mu bice bitandukanye by’igihugu, by’umwihariko mu burasirazuba, ahakomeje kubera imirwano.
Nyuma yo kumva iyo raporo, Tshisekedi, usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo n’Igipolisi cya RDC, yahaye inzego z’umutekano amabwiriza yo gushyira mu bikorwa inshingano zazo zo kurinda ubusugire bw’igihugu, abaturage n’imitungo yabo.
Umuvugizi wa FARDC, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, yavuze ko ayo mabwiriza agamije kongera imbaraga mu bikorwa by’igisirikare no gutuma inshingano zacyo zigerwaho.
Yagize ati: “Umugaba w’Ikirenga yahaye ingabo n’inzego z’umutekano amabwiriza asobanutse kandi ahamye, kugira ngo zubahirize neza inshingano zazo zo kurengera ubusugire bw’igihugu no kurinda abaturage n’imitungo yabo.”
Yakomeje avuga ko icy’ingenzi ari ugushyira ayo mabwiriza mu bikorwa kugira ngo agire umusaruro ugaragara ku rugamba, cyane cyane mu burasirazuba bwa RDC, aho umutekano muke ukomeje kugira ingaruka ku baturage.
Ku wa 12 Ukwakira 2026, i Goma hatangajwe ishingwa rya FRN, ihuriro rya politiki n’igisirikare ryaje risimbura AFC, ryari rimaze hafi imyaka itatu rikorera mu burasirazuba bwa RDC.
Uretse Joseph Kabila watangajwe nk’umuyobozi waryo, muri FRN harimo abandi bayobozi bari basanzwe bakomeye muri AFC/M23, barimo Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa. Mu rwego rwa gisirikare, Gen Maj Sultani Makenga yakomeje kuyobora ibikorwa by’igisirikare cy’iryo huriro.
Nubwo inama ya Tshisekedi yabaye nyuma y’itangazwa rya FRN, itangazo rya Perezidansi ya RDC ntiryagaragaje ko ishingwa ry’iryo huriro ari ryo ryatumye ihamagazwa.Ntiryanasobanuye mu buryo burambuye ingamba nshya zafashwe cyangwa igihe zizatangirira gushyirwa mu bikorwa.
Rwandatribune.rw