Kandidatire ya Nicholas Checker, watoranyijwe na Perezida Donald Trump ngo abe Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, yageze imbere ya Sena ya Amerika, aho yavuze ku byihutirwa azashyira imbere naramuka ahawe izi nshingano.
Mu ijambo yagejeje kuri Komisiyo ya Sena ishinzwe Ububanyi n’Amahanga ku wa 24 Nzeri 2026, Checker yavuze ko azaharanira ko umubano wa Washington na Kigali urushaho gukomera, cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi, ishoramari, politiki n’umutekano wo mu Karere.
Perezida Donald Trump yashyikirije Sena kandidatire ya Checker ku wa 21 Nyakanga 2026. Kugeza ubu, akaba akiri mu nzira yo kwemezwa, bityo kuba Ambasaderi mu Rwanda bikazashingira ku cyemezo cya Sena.
Checker aje mu gihe umubano wa Amerika n’u Rwanda uri gukorerwamo impinduka zijyanye n’ibibazo by’umutekano wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington ndetse n’icyerekezo gishya Washington ishaka guha imikoranire yayo n’ibihugu bya Afurika.
Mu gusobanura uburyo azakoramo naramuka yemejwe, Checker yavuze ko azashingira kuri politiki ya “America First” ya Perezida Trump, ariko akazanakomeza kubaha ubusugire bw’ibihugu Amerika ikorana na byo.
Ati: “Nindamuka nemejwe, nzashyira imbere dipolomasi ya Amerika ya America First yubakiye ku kwicisha bugufi, kubaha ubusugire bw’ibihugu, gukoresha ubushobozi bwa dipolomasi mu buryo budahutaza ku bibazo bishingiye ku ndangagaciro no gukorana ku nyungu ibihugu bihuriyeho.”
Yavuze ku rugendo u Rwanda rwanyuzemo nyuma ya Jenoside
Mu ijambo rye, Checker yanagarutse ku mateka y’u Rwanda, avuga ko igihugu kidashobora gusobanurwa hatirengagijwe ibyo cyanyuzemo, by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko nyuma y’ayo mateka, u Rwanda rwanyuze mu rugendo rwo kongera kubaka igihugu, kugarura umutekano no gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Checker yavuze ko ibyo bikorwa ari urugendo rudasanzwe iyo bigereranyijwe n’amateka y’ibindi bihugu byanyuze mu makuba akomeye.
Ati: “Ibi bisaba ubusobozi bwiteguye gukora impinduka, rimwe na rimwe ziba zigoye mu bihe bya nyuma y’amakuba, no kwiyubakamo intekerezo yo kwigira ikomeje kuranga u Rwanda.”
Amerika ishaka kongera ubucuruzi n’ishoramari mu Rwanda
Mu byo Checker yashyize imbere harimo guteza imbere imikoranire y’ubukungu hagati ya Amerika n’u Rwanda.
Yavuze ko naramuka yemejwe azakorana n’itsinda ry’Ambasade ya Amerika i Kigali mu gushaka uburyo bwo kongera ubucuruzi n’ishoramari, ndetse no gufasha ibigo by’Abanyamerika kubona amahirwe mashya yo gukorera no gushora imari mu Rwanda.
Ati azaharanira “kwagura umubano wacu mu bucuruzi n’ishoramari.”
Yongeyeho ko imikoranire hagati y’ibihugu byombi itagomba kugarukira ku by’ubukungu gusa, ahubwo ko azashaka no kwagura imikoranire ya politiki n’ubukungu hagati ya Washington na Kigali.
Amasezerano ya Washington azakomeza gukurikiranwa
Nubwo ubucuruzi n’ishoramari biri mu by’ingenzi, ikibazo cy’umutekano wo mu Karere k’Ibiyaga Bigari nacyo cyafashe umwanya ukomeye mu byo Checker yavuze.
Yagarutse ku Masezerano ya Washington agamije gufasha mu gukemura amakimbirane n’ibibazo by’umutekano hagati y’u Rwanda na RDC, avuga ko ari intambwe ikomeye ariko ko kugira ngo atange umusaruro bisaba ko impande zombi zubahiriza ibyo ziyemeje.
Checker yavuze ko naramuka yemejwe azakomeza gukurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, anasobanura ko Amerika izakomeza gusaba u Rwanda kubahiriza ibyo rwiyemeje.
Ati: “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifuza umubano ukomeye kandi mwiza n’u Rwanda, ariko Guverinoma yarwo igomba mbere na mbere kubahiriza ibyo yiyemeje imbere ya Perezida Trump.”
Ku ruhande rw’u Rwanda, Guverinoma yakomeje kugaragaza ko ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington ritagomba kureberwa ku nshingano z’u Rwanda gusa.
Mu itangazo ryo muri Kamena 2026, Kigali yavuze ko ikomeje kubahiriza ibyo yiyemeje, ariko inibutsa ko ayo masezerano ateganya inshingano ku Rwanda no kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
U Rwanda kandi rwakomeje kugaragaza ikibazo cy’umutwe wa FDLR nk’imwe mu mpamvu z’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, rushimangira ko kigomba gukemurwa mu rwego rwo kugera ku mutekano urambye.
Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko ikomeje gushyigikira Amasezerano ya Washington nk’inzira yo gukemura ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC no guteza imbere umutekano n’ubukungu bw’Akarere.
Naramuka yemejwe na Sena ya Amerika, Nicholas Checker azasimbura Eric William Kneedler wari umaze imyaka ibiri ahagarariye Amerika mu Rwanda.
Kandidatire ye ije mu gihe Washington na Kigali bikomeje gukurikiranira hafi ibijyanye n’umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC, imibanire y’ibihugu byombi ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington.
Rwandatribune.rw