Urukiko rwo muri Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwategetse ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump kongera guha CNN, MS NOW na Politico uburenganzira bwo gukorera no kwinjira muri White House, nyuma y’uko ibyo binyamakuru byari byarabujijwe kuyigeramo.
Ku wa 24 Nzeri 2026, umucamanza Timothy Kelly yategetse ko ubwo burenganzira busubizwa ako kanya, mu gihe urubanza rurebana n’icyemezo cyo kubabuza gukorera muri White House rukomeje.
Icyemezo cy’urukiko cyaje nyuma y’uko ibyo binyamakuru byamaganye uburyo byari byakuwe mu rwego rw’abanyamakuru bemerewe gukorera imbere muri White House.
CNN, MS NOW na Politico byari byarabuze uburenganzira bwo kugera muri White House mu gihe ubuyobozi bwa Trump bwari bwashyizeho amabwiriza mashya agenga abanyamakuru bakorera muri Perezidansi.
Nubwo umucamanza yari amaze gutanga icyemezo, mu masaha ya mbere hari abanyamakuru bavuze ko bagikomeje kubuzwa kwinjira cyangwa ko impapuro zabo zibemerera kugera muri White House zitari zasubizwa.
Ibyo byatumye habaho ubundi busabe bwihutirwa mu rukiko, busaba ko icyemezo cy’umucamanza gishyirwa mu bikorwa.
Nyuma yaho, White House yatangiye gusubiza ubwo burenganzira, bituma abanyamakuru b’ibi binyamakuru bongera kubona uburyo bwo gukorera muri Perezidansi.
Umucamanza Timothy Kelly yavuze ko hari impungenge ko kubuza ibyo binyamakuru kugera muri White House hashingiwe ku buryo bitangaza amakuru bishobora kuvogera ubwisanzure bw’itangazamakuru burengerwa n’Itegeko Nshinga rya Amerika.
Gusa, iki cyemezo ntabwo kirangiza urubanza burundu. Ni icy’agateganyo cy’iminsi 14, mu gihe urukiko rugikomeje gusuzuma impaka z’impande zombi.
Iki kibazo cyakuruye impaka ku mibanire hagati y’ubuyobozi bwa Perezida Trump n’ibitangazamakuru, cyane cyane ku bijyanye n’uburyo abanyamakuru bagomba kubona amakuru no gukorera muri White House.
Hagati aho, abanyamakuru bakorera mu rwego rwa White House press pool na bo bari bagaragaje ko bashyigikiye bagenzi babo, ndetse habaho guhagarika ibikorwa bimwe byo gufata no gukwirakwiza amashusho y’ibikorwa bya Perezida Trump.
Rwandatribune.rw