Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jacquemain Shabani, yaburiye abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi ko bashobora gufungwa igihe bagiye i Goma guhura na Joseph Kabila wahoze ayobora icyo gihugu, batabiherewe uburenganzira na Leta.
Nk’uko ikinyamakuru Mediacongo.net cyabitangaje ku wa 4 Ugushyingo 2026, Shabani yavuze ko umuntu wese uzarenga kuri iyo miburo ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itanu.
Ibi bije nyuma y’inama yahuje abayobozi batanu b’ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi rya C64, yabereye i Roma mu Butaliyani. Abo bayobozi batangaje ko bafite gahunda yo kugirana ibiganiro na Perezida Félix Tshisekedi ndetse na Joseph Kabila, mu gushaka umuti w’ibibazo bya politiki n’umutekano bimaze igihe byugarije RDC.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Shabani yashingiye ku ngingo ya 122 y’Itegeko Mpana byaha rya Congo, iteganya igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe kugeza ku myaka itanu ku muntu ugirana umubano n’abahagarariye igihugu gifatwa nk’umwanzi mu gihe cy’intambara, atabiherewe uburenganzira na Leta.
Yavuze ko iri tegeko rishobora no gushingirwaho mu gukurikirana abanyapolitiki bagirana imikoranire n’abantu bari mu bice bigenzurwa na Front pour la Refondation de la Nation (FRN), ihuriro rya gisirikare na politiki riyobowe na Joseph Kabila.
Ku bijyanye n’uko Kabila ari i Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Shabani yavuze ko ubuyobozi bwa Congo bwari bwabanje kumva ko yagiye muri uwo mujyi mu rwego rwo kwitabira ibiganiro bigamije amahoro.
Icyakora, ngo nyuma inzego za Leta zaje kugera ku mwanzuro w’uko yari yifatanyije n’imitwe irwanya ubutegetsi.
Joseph Kabila we yakomeje guhakana ibirego bimushinja gushaka guhungabanya ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi no gukorana n’umutwe wa M23, Kinshasa ishinja u Rwanda kuwushyigikira.
Mu gihe Guverinoma ya Congo ikomeje kugaragaza ko ishobora gukurikirana abazajya guhura na Kabila, Moïse Katumbi, umwe mu banyapolitiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi, yatangaje ko we na Martin Fayulu ndetse na Augustin Matata Ponyo wahoze ari Minisitiri w’Intebe, bafite gahunda yo kujya i Goma guhura n’uyu wahoze ari Perezida.
Iri tangazo rishyira mu majwi gahunda y’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi yo gushaka ibiganiro na Kabila, mu gihe igihugu kigikomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano muke n’amacakubiri ya politiki.
