Prince Epenge, umuvugizi w’ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, LAMUKA/C64, yasabye Patrick Muyaya kugaragaza neza aho we na Guverinoma bahagaze ku kibazo cy’ibiganiro by’igihugu bihuza impande zose.
Yagize ati: “Mubwire Patrick Muyaya areke kwigira nk’aho nta cyo azi. Niba hari umuntu ukwiye gusobanura neza aho ahagaze, ni we ubwe na Guverinoma ye.
“Kuki banze ibiganiro by’igihugu birimo impande zose? Kuki nta bwihutirwe bagaragaza mu gihe igihugu kiri gusenyuka? Ese bategereje ko ikibazo gito gihinduka icyago gikomeye kugira ngo bagire icyo bakora?
“Perezida Fayulu yabivuze kenshi: intambara si wo muti w’ibibazo, kandi guhindura Itegeko Nshinga ni ukwiyahura muri politiki. Ibiganiro byuzuye, birimo impande zose, ni byo byonyine bishobora gukiza igihugu akaga gakomeye gashobora no gushyira mu kaga ubuzima bwacyo nk’igihugu.
“Biragaragara ko yitiranya C64 n’Ihuriro ry’Amashyaka ashyigikiye ubutegetsi (Union sacrée).”
Prince Epenge asoza ashimangira ko ibiganiro by’igihugu birimo impande zose ari byo abona nk’inzira yo gukemura ibibazo bya politiki n’umutekano byugarije RDC, aho gukomeza kwishingikiriza ku ntambara cyangwa guhindura Itegeko Nshinga.
Rwandatribune.rw