Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Burundi: Impaka ku Gisokozo Cy’Umugore wa Perezida Ndayishimiye Zakuruye Ibisobanuro
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > RDC Iri mu Bihugu Byugarijwe Cyane n’Inzara Ikabije ku Isi
AMAKURUMU MAHANGAUBUZIMA

RDC Iri mu Bihugu Byugarijwe Cyane n’Inzara Ikabije ku Isi

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: October 20, 2026 7:50 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SG speaks at NYU Stern school of Business on Climate Change in NYC
SHARE

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iri mu bihugu byugarijwe cyane n’inzara ikabije ku isi, hamwe na Sudani, Sudani y’Epfo, Yemen n’Intara ya Gaza.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (Loni) rivuga ko abantu miliyoni 266 ku isi bahanganye n’ikibazo cy’ibura rikabije ry’ibiribwa.

Ibi byagarutsweho ku wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, ubwo i Roma mu Butaliyani hatangizwaga inama ya 54 ya Komite ya Loni ishinzwe umutekano w’ibiribwa ku isi.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yasabye ibihugu gushyira imbaraga mu kurinda uburenganzira bwa buri muntu bwo kubona ibiribwa bihagije.

Guterres yavuze ko ikibazo cy’inzara gikomeje kwiyongera nubwo ku isi hakorwa ibiribwa bihagije byatunga abantu bose. Yagaragaje ko intambara n’indi mirwano, ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’izamuka ry’ibiciro by’ibintu by’ibanze biri mu bituma abantu benshi batabasha kubona ibibatunga.

Mu biganiro byabereye i Roma, abayobozi ba Loni bagaragaje ko amakimbirane n’intambara biri mu mpamvu zikomeye zitera inzara ikabije mu bice bitandukanye by’isi.

Bagaragaje ko urugomo, kwimuka kw’abaturage ku bwinshi, kubangamira ibikorwa by’ubutabazi ndetse n’ibitero bigabwa ku bakozi babukora bituma ibiribwa n’ubundi bufasha bitagera ku babukeneye.

Ibi bibazo byagaragajwe nk’ibiri no muri RDC, cyane cyane mu bice bikomeje kwibasirwa n’umutekano muke, aho amakimbirane atuma abaturage benshi bahunga ingo zabo kandi bikabagora kubona ibiribwa n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Komiseri Mukuru wa Loni ushinzwe uburenganzira bwa muntu, Volker Türk, na we yanenze ubusumbane bukomeye mu kubona ibiribwa n’ubundi butunzi kamere bukenerwa mu kubyaza umusaruro ubutaka.

Yavuze ko nubwo umusaruro w’ibiribwa ku isi uhagije, politiki zidashyira imbere imibereho myiza y’abaturage, intambara n’ubusumbane bituma abantu babarirwa muri za miliyoni bakomeza kubura ibibatunga, bityo ntibabashe kubona uburenganzira bwabo ku biribwa.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Loni yasabye ibihugu kongera ingamba zo gukumira inzara ikabije, kunoza gahunda zo gufasha abaturage batishoboye no gutuma abantu bose babona ubutaka, amazi n’imbuto zo guhinga ku buryo buboneye.

Uyu muryango kandi wasabye ko inzitizi zibangamira ibikorwa by’ubutabazi zavaho kugira ngo ubufasha bugere ku baturage bari mu kaga, ndetse uburenganzira bwo kubona ibiribwa bugahabwa agaciro nk’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

Abayobozi bitabiriye iyi nama bagaragaje ko guhangana n’inzara bidakwiye kugarukira gusa ku kongera umusaruro w’ubuhinzi, ahubwo ko hakenewe n’ingamba zituma buri muntu abasha kubona ibiribwa bihagije kandi bifite intungamubiri, harimo n’abatuye mu bice byugarijwe n’intambara n’ibindi bibazo by’ubutabazi.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article RDC: Prince Epenge Yasabye Patrick Muyaya Kureka Kwigira nk’Utazi Ibibazo Byugarije Igihugu
Next Article RDC: Abantu Barenga Ibihumbi 70 Muri Rutshuru Barataka Kubura Ubutabazi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURU

Gakenke: Umunyeshuri Akurikiranyweho Gukomeretsa Umwarimu Amujombye Ikaramu

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Trump Yaburiye Iran Nyuma y’Ibitero By’Aba-Houthis ku Mato ya Saudi Arabia

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

Amerika Yongeye Gutera Irani

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?