Abantu barenga ibihumbi 70.600 bahunze ingo zabo n’abasubiye mu byabo nyuma yo guhunga imirwano, batuye mu buzima bugoye mu miryango yabakiriye mu duce dutandukanye two muri chefferie ya Bwito, muri teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Komisiyo y’Akarere ishinzwe gukurikirana ingendo z’abaturage yatangaje ku wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, ko abo bantu bamaze amezi menshi badafashwa uko bikwiye, bamwe bakaba batarigeze bahabwa ubufasha bw’ibanze.
Umuryango utegamiye kuri Leta SOCOLUTTE, uharanira ubufatanye mu baturage no kurwanya ivangura rishingiye ku moko muri RDC, na wo wemeje ko iki kibazo gihari, usaba ko hatangwa ubutabazi bwihutirwa.
Aba baturage bari ahanini mu duce twa Bwalanda, Mutanda, Kashalira, Somikivu (Lweshe), Mirangi na Kirima, mu turere tw’ubuzima twa Kibirizi na Birambizo.
Imiryango myinshi yavuye mu byayo ihunga imirwano yabereye mu midugudu yakomokagamo.
Icyakora, imyinshi muri yo ntifite ubushobozi bwo kubona ibikenerwa by’ibanze, birimo ibiribwa n’ibindi biyifasha kubaho.
Umuhuzabikorwa wa SOCOLUTTE muri ako karere arasaba ko abahunze, abamaze gusubira mu byabo ndetse n’abaturage babakiriye bafite intege nke kurusha abandi bahabwa ubufasha bukwiye.
Uyu muryango uhangayikishijwe n’uko hari abaturage bataragerwaho n’ubutabazi, mu gihe ibikorwa byo gufasha abandi bikomeje mu tundi duce two muri ako karere.
SOCOLUTTE irasaba imiryango itanga ubutabazi gushyira imbere iyi miryango imaze igihe itabona ubufasha kuva ikibazo cy’umutekano muke cyatangira.
Ikindi gihangayikishije ni imibereho y’abana bo muri utu duce. SOCOLUTTE ivuga ko hari abana benshi bafite ibibazo by’imirire mibi, mu gihe kwimurwa kw’imiryango yabo kwatumye abandi batabasha gukomeza amashuri.
Uyu muryango ushimangira ko hakenewe igikorwa cyihutirwa cy’ubutabazi kugira ngo imiryango ibone ibikenerwa by’ibanze, hanongerwe imbaraga mu kuzamura imibereho y’abahunze n’abasubiye mu byabo muri teritwari ya Rutshuru.
Rwandatribune.rw