Bamwe mu rubyiruko rwo mu ntara za Kivu, Ituri na Maniema bagaragaje ko batemera ishingwa rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN), ihuriro rya politiki n’igisirikare rifitanye isano n’uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila.
Iyi myanzuro yatangajwe n’abagize ihuriro ry’urubyiruko rwo muri izo ntara, bahurira muri Dynamique de la Jeunesse du Kivu, de l’Ituri et du Maniema.
Bavuze ko bahangayikishijwe n’ingaruka iri huriro rishobora kugira ku mutekano no ku bumwe bw’igihugu.
Uru rubyiruko rwagaragaje ko abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC bamaze imyaka myinshi bahura n’imirwano, ubwicanyi, ubusahuzi n’ihungabana ry’ubuzima busanzwe. Ruvuga ko ishingwa ry’indi mitwe yitwaje intwaro rishobora kongera ububabare bw’abaturage no gutuma ikibazo cy’umutekano kirushaho gukomera.
Abagize iryo huriro basabye ubuyobozi bw’igihugu gushyira imbaraga mu guha ubushobozi inzego z’umutekano, kurinda abasivili no gushaka ibisubizo ku mpamvu zituma urubyiruko rwinjira mu mitwe yitwaje intwaro.
Banagaragaje ko hakenewe gahunda zifasha urubyiruko rwo mu duce twibasiwe n’intambara kubona akazi, kwiga no kwitabira ibikorwa by’iterambere, kugira ngo rwe kujya rukoreshwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Iri huriro ryasabye kandi ko abantu bose bagira uruhare mu guhungabanya umutekano w’igihugu babiryozwa imbere y’ubutabera, hakurikijwe amategeko.
Ibi bikorwa’ by’urubyiruko biragaragaza ko ishingwa rya FRN rikomeje guteza impaka muri RDC, cyane cyane ku ruhare rwayo mu kibazo cy’umutekano n’icyerekezo cy’ibiganiro bya politiki.
BARAKA ESTHER
Rwandatribune.rw
