Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko cyatakaje itumanaho n’indege yo mu bwoko bwa Cessna 208 yari itwaye imizigo, ubwo yari mu rugendo ruyivana mu Mujyi wa Beni, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, iyerekeza i Kalemie, mu Ntara ya Tanganyika.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa FARDC, Major General EKENGE BOMUSA EFOMI Sylvain, iki gisirikare cyavuze ko ibyabaye byabaye ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2026, nyuma y’uko ikirere gihindutse nabi.
FARDC yavuze ko indege yayo yari mu rugendo isanzwe, ariko nyuma iza kubura itumanaho na yo. Icyo gihe, aho iyo ndege yari iherereye ntihari hazwi, ndetse n’uko abari bayirimo bamerewe ntibyari byamenyekana.
Iki gisirikare cyagaragaje ko ikibazo cy’ikirere ari cyo cyari cyagaragajwe nk’impamvu yatumye itumanaho n’iyo ndege rihagarara.
Icyakora, itangazo rya FARDC ntirivuga ko iyo ndege yarashwe cyangwa ko yaba yarahanuwe n’umutwe uwo ari wo wose.
Ntirinagaragaza ko ibyabaye bifitanye isano n’amakuru yari yavuzwe ku ndege yarasiwe mu gace ka Minembwe.
Kugeza igihe iryo tangazo ryatangarizwaga, FARDC yari itaramenya aho indege iherereye n’iherezo ry’abari bayirimo nk’uko itangazo ribivuga.
Ibi bibaye Nyuma yuko umutwe wa FRN utangaje ko wahanuye indege ya Congo mu Minembwe Muri kivu y’Amajyrpfo.
