Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye ko habaho ibiganiro by’igihugu birimo impande zitandukanye kugira ngo hashakwe umuti w’ibibazo bya politiki n’umutekano biri muri icyo gihugu.
Mu butumwa yatanze ku wa Gatanu, tariki ya 9 Ukwakira 2026, Kabila yanenze icyo yise kwanga kw’agasuzuguro kw’ubutegetsi buriho ku bikorwa bigamije guhuza Abanye-Congo no gushaka igisubizo kirambye cy’ibibazo by’igihugu.
Yavuze ko ibiganiro atari amahitamo gusa, ahubwo ari inzira ikenewe kugira ngo amahoro agaruke, ubumwe bw’igihugu bwongere kubakwa kandi demokarasi n’amategeko byubahirizwe.
Kabila yagarutse ku bikorwa byari byarakozwe n’imiryango yo mu karere, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’amadini, bigamije guhuza impande zitavuga rumwe no gushaka amahoro.
Mu byo yavuze harimo n’igitekerezo cy’ibiganiro cyashyigikiwe n’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Congo, CENCO, ndetse n’Itorero rya Kristo muri Congo, ECC.
Yagaragaje ko kutumvikana hagati y’impande za politiki n’ubutegetsi bishobora gukomeza kuremerera igihugu, ashimangira ko hakenewe inzira ihuza Abanye-Congo aho guhatira abatavuga rumwe n’ubutegetsi kwemera ibyo bubategeka.
Kabila yasabye abaturage kugira uruhare mu gushaka igisubizo cy’ibibazo by’igihugu, avuga ko ibiganiro byuzuye bishobora gufasha mu kunga Abanye-Congo no kongera kubaka icyizere hagati y’impande zitandukanye.
Iyi myitwarire ayigaragaje mu gihe muri Congo hakomeje impaka ku buryo ibiganiro by’igihugu byakorwa, abazabyitabira n’uburyo byatanga umusaruro ku bibazo by’umutekano n’imiyoborere.
Rwandatribune.rw