Odyssey, igihangano cy’ikirangirire cyanditswe n’umusizi w’Umugereki Homer mu myaka isaga 2,800 ishize, ni imwe mu nkuru zafashije kubaka ubuvanganzo bw’isi.
Nubwo izwi cyane nk’inkuru y’urugendo rw’intwari Odysseus nyuma y’Intambara ya Troy, irimo n’ubutumwa bugaragaza uruhare rukomeye abagore bagize mu guhindura amateka y’urwo rugendo.
Mu buryo butunguranye, intsinzi ya Odysseus ntiyashingiye gusa ku butwari cyangwa imbaraga ze, ahubwo yanashingiraga ku nama, ubwenge, inkunga n’ibigeragezo by’abagore n’ibiremwa by’abagore yahuye na bo.
Umwe muri bo ni Calypso, wamwakiriye ku kirwa cye bakabana imyaka irindwi.
Nubwo yamuhaye ubuzima bwiza ndetse akifuza ko bagumana ubuziraherezo, Odysseus yahisemo gukomeza urugendo rwe rwo gusubira iwe muri Ithaca, agaragaza ko urugo n’umuryango byari bifite agaciro gakomeye kuri we.
Ku rundi ruhande, Penelope, umugore wa Odysseus, yabaye ikimenyetso cy’ubudahemuka n’ubwenge.
Mu gihe umugabo we yari amaze imyaka myinshi adahari, yakoresheje amayeri n’ubwitonzi kugira ngo arinde ingoma n’umuryango we, yanga gushyingirwa n’abagabo benshi bifuzaga kwigarurira ubwami bwe.
Mu rugendo rwe kandi, Athena, ikimanakazi cy’ubwenge n’ingamba, yabaye umurinzi n’umujyanama wa Odysseus.
Yagiye amufasha mu bihe bikomeye, amwereka inzira zo gutsinda ibibazo byasaga n’ibidashoboka. Uruhare rwe rwerekana ko ubwenge bushobora kurusha imbaraga z’umubiri.
Odysseus yahuye kandi na Circe, umupfumu wabanje guhindura bagenzi be inyamaswa, ariko nyuma akaza kuba inshuti ye ndetse akamugira inama zamufashije gukomeza urugendo. Hari kandi Sirens, ibiremwa by’abagore byari bizwiho indirimbo zishuka abasare zikabaganisha mu rupfu, ariko Odysseus abasha kubitsinda abikesha ubushishozi n’imyiteguro.
Odyssey itwigisha ko intwari nyayo atari ufite imbaraga gusa, ahubwo ari uzi gufata ibyemezo byiza, kwihangana no kunesha ibishuko n’ibigeragezo byo mu buzima.
Ni yo mpamvu Odysseus akomeje gufatwa nk’umwe mu ntwari zikomeye mu mateka y’ubuvanganzo bw’isi.
Nubwo yari intwari, Homer amugaragaza nk’umuntu usanzwe ugira intege nke, amakosa n’amarangamutima, ibintu bituma inkuru ye irushaho kwegera abasomyi.
Nyuma y’imyaka isaga ibihumbi bibiri n’umunani, Odyssey iracyakundwa ku isi hose kuko ikubiyemo amasomo adasaza ku rukundo, ubudahemuka, ubuyobozi, ubwenge n’uruhare abantu bagira mu guhindura ubuzima n’amateka y’abandi.
rwandatribune.rw