
AFC-M23 yatangaje ko ku wa Mbere tariki ya 17 Kanama 2026, ingabo n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa yagabye ibitero icyarimwe ku bice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’uyu mutwe, AFC-M23 yavuze ko muri ibyo bitero harimo FARDC, FDLR, imitwe ya Wazalendo, abacanshuro b’abanyamahanga ndetse n’Ingabo z’u Burundi (FDNB).
AFC-M23 yavuze ko guhera saa 7:50 za mu gitondo, ibitero byagabwe ku bice bituwe cyane bya Katare, Tushunguti, Nyamugari na Kivoka, muri Territoire ya Kalehe.
Uyu mutwe kandi wavuze ko ahagana saa 10:00, ibisasu byakomeje ku bice bya Nyaruhinga na Mukoko, ku murongo wa Minembwe, aho uvuga ko hifashishijwe Mortar za milimetero 120 n’indege zitagira abapilote za KT-6.
AFC-M23 ivuga ko ibyo bitero byangije amazu, amashuri n’ibindi bikorwa remezo by’abaturage, ndetse bigatuma imiryango imwe n’imwe ihunga ingo zayo.
Uyu mutwe wasabye abaturage ba RDC n’umuryango mpuzamahanga gukurikiranira hafi ibyo uvuga ko ari ibitero bikomeje kwibasira abasivili, ushimangira ko uzakomeza kurinda abaturage.
Rwanda Tribune yashatse kuvugana na Liyetena Reagan Mbuyi Kalonji, umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare Sokola 2 muri Kivu y’Amajyepfo, kugira ngo tumenye icyo uruhande rwa FARDC ruvuga ku birego byatanzwe na AFC-M23, ariko kugeza ubu nta gisubizo twari twabonye ubwo twakoraga iyi nkuru.
Mwizerwa Ally
Rwanda tribune