Christa Pike, umugore w’imyaka 50 wari utegerejwe kwicwa muri Leta ya Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntiyapfuye nyuma yo guterwa inshinge ebyiri z’umuti wari wagenewe kumuhitana.
Nyuma y’iki kibazo, yajyanywe mu bitaro kugira ngo ahabwe ubuvuzi.
Abunganira Pike bavuze ko ubu ari mu bitaro kandi ko ubuzima bwe butameze neza.
Umwunganizi we, Randy Spivey, yavuze ko kugeza ubu batari babona amakuru ahagije ku bijyanye n’uko ubuzima bwe buhagaze, ariko ko bazi neza ko akiri muzima.
Ishyirwa mu bikorwa ry’igihano ryagaragayemo ikibazo mu gihe abakozi bashakaga kubona umutsi wo gutereramo Pike imiti.
Abatangabuhamya bari aho bavuze ko byafashe igihe kirekire, ndetse hakaba harakoreshejwe inshinge nyinshi mu kugerageza kubona umutsi.
Amaherezo Pike yatewe inshinge ebyiri za pentobarbital, umuti ukoreshwa mu gushyira mu bikorwa ibihano by’urupfu. Ariko nyuma yo guhabwa umuti wa kabiri, byaje kugaragara ko atari yapfuye.
Spivey yavuze ko abari bahari nyuma yategetswe kujya mu cyumba cyijimye, ku buryo batashoboraga kubona ibyakurikiyeyo.
Nyuma y’iminota mike ariko, byagaragaye ko Pike yari agihumeka, bituma ajyanwa mu bitaro.
Guverineri wa Tennessee, Bill Lee, yahise asaba ko hakorwa iperereza ryigenga ku cyabaye.
Yavuze ko hari ibibazo byinshi bigomba gusubizwa kugira ngo hamenyekane icyatumye igikorwa cyo gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu kitagenda nk’uko byari biteganyijwe.
Ku rundi ruhande, urwego rushinzwe imfungwa muri Tennessee rwavuze ko abakozi bakurikije amabwiriza agenga ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano by’urupfu.
Rwavuze kandi ko pentobarbital usanzwe ukoreshwa muri ubwo buryo kandi ko nta zindi ntambwe zateganyijwe mu gihe habaye ikibazo nk’icyo.
Abunganizi ba Pike ntibemeranya n’iyi myumvire. Bavuze ko uburyo yakoreweho igikorwa cyo kumwica bwamuteye ububabare budakenewe kandi ko ibyabaye byari uburyo bwo kumuhana bikabije.
Pike yari yarakatiwe igihano cy’urupfu kubera kwica Colleen Slemmer, umunyeshuri w’imyaka 19, mu 1985. Icyo gihe Pike yari afite imyaka 18.
Igerageza ryo gushyira mu bikorwa icyo gihano ryabaye nyuma y’uko uru rubanza rumaze kunyura mu nzego zitandukanye z’ubutabera, harimo n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwemeje ko igihano cy’urupfu cyagombaga gushyirwa mu bikorwa.
Rwandatribune.rw