Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Sendugu Museveni Yamaganye Amakuru Amuvugwaho
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > Uncategorized > Impirimbanyi Dafroza Gauthier wari umaze imyaka isaga 20 aharanira ubutabera ku byaha bya Jenoside yatabarutse
Uncategorized

Impirimbanyi Dafroza Gauthier wari umaze imyaka isaga 20 aharanira ubutabera ku byaha bya Jenoside yatabarutse

Mwizerwa Ally
Last updated: October 3, 2026 1:21 pm
Mwizerwa Ally
Share
SHARE

Amakuru y’urupfu rwa Dafroza Gauthier, umwe mu bashinze Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Ubutabera ku Rwanda (CPCR), yatangiye gukwirakwira, aho ubutumwa bw’akababaro bugaragaza uruhare yagize mu gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dafroza Gauthier yari umugore wa Alain Gauthier, bombi bakaba barashinze CPCR mu 2001. Iri huriro ryibanze ku gukurikirana mu nkiko z’u Bufaransa abantu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari barahungiye muri icyo gihugu. 

Urupfu rwa Dafroza ruje nyuma y’imyaka isaga 20 yari amaze muri uru rugendo rwo gushaka ubutabera  

 Mu kiganiro cyasohotse muri Kamena 2026, Alain Gauthier yavuze ko we na Dafroza bari bamaze gutanga hafi ibirego 40,bishakisha abakoze Jenosid bihishe hirya no hino mu mahanga.

. 

Umugore waranzwe no gukurikirana abakekwaho Jenoside

Dafroza Gauthier yari Umunyarwandakazi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu mwaka wa 2025, Kigali Today yanditse ko yari yarabuze abarenga 80 bo mu muryango we muri Jenoside, ibintu byagize uruhare mu kumutera gukomeza guharanira ko abakekwaho ibyaha bagezwa imbere y’ubutabera. 

We n’umugabo we bakunze kugaragazwa nk’abantu bamaze imyaka myinshi bakusanya ubuhamya n’ibimenyetso mu Rwanda, bikifashishwa mu manza zabereye mu Bufaransa.

Bakaba barashinze umuryango ,CPCR uyu muryango uvuga ko intego yawo ari ugushyikiriza ubutabera bw’u Bufaransa abantu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari barabonye ubuhungiro cyangwa batuye muri icyo gihugu. 

CPCR

Imirimo ya CPCR yagejeje ku manza zikomeye

Mu manza zagiye zikurikiranwa hifashishijwe ibikorwa bya CPCR harimo urwa Pascal Simbikangwa, rwabaye urwa mbere mu Bufaransa rurebana n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu 2014.

Hari kandi izindi manza z’abantu nka Laurent Bucyibaruta, Philippe Hategekimana, Octavien Ngenzi na Tito Barahira, ndetse n’urubanza rwa Dr Eugène Rwamucyo. Mu kiganiro Alain Gauthier yagiranye n’Imvaho Nshya muri Kamena 2026, yavuze ko abantu umunani bari bamaze kuburanishwa no guhamwa n’ibyaha mu manza zifitanye isano n’ibikorwa bya CPCR, mu gihe izindi manza zari zigikomeje. 

Mu 2026 kandi, Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwashimiye ku mugaragaro uruhare rwa CPCR n’abashinze uyu muryango mu gukusanya amakuru n’ubuhamya bwafashije mu gukurikirana bamwe mu bakekwaho uruhare muri Jenoside. 

Umurage asize

Alain na Dafroza Gauthier bari barahawe umudali w’ishimwe “Igihango” na Perezida Paul Kagame mu 2017, mu rwego rwo gushimira uruhare rwabo mu guharanira ukuri, kwibuka no kubona ubutabera ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Urupfu rwa Dafroza rusize amateka y’umugore wari umaze imyaka myinshi aharanira ko ibyaha bikomeye byakozwe mu Rwanda bitibagirana kandi ko abakekwaho kubigiramo uruhare bagezwa imbere y’ubutabera.

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Rugezi: Urugamba Rwahitanye Abasirikare Benshi b’u Burundi, Barimo Capitaine Barutwanayo Sylvestre
Next Article Senateri Evode yasabye Leta gusuzuma ibiciro bya MTN Mobile Money
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

FDLR:Gen Omega na Gen Kimenyi Nyembo barashinjanya gukorera mu kwaha kwa M23

By
Mwizerwa Ally

Ubwongereza:mu mvururu za Politiki: Keir Starmer Ari ku muryango wo Kwegura

By
Mwizerwa Ally

After More Than Three Decades of Conflict: What Have Sanctions Changed in Eastern DR Congo?

By
Mwizerwa Ally

58% of Congolese Have Lost Hope, see no Future for DRC

By
Mwizerwa Ally
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?