Umutwe witwaje intwaro wa Convention pour la Révolution Populaire (CRP) uyobowe na Thomas Lubanga ukomeje kugaragara mu bice biri hafi y’umujyi wa Bunia, umurwa mukuru w’Intara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’ibitero n’imirwano bivugwa ko byabereye mu bice bitandukanye by’Intara ya Djugu.
Amakuru yatangajwe na Kivu Morning Post avuga ko abarwanyi ba CRP bagabye ibitero ku birindiro cyangwa ku modoka z’Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) mu gace ka Fataki-Bulé, nyuma bakinjira mu duce twa Lopa na Linji, bivugwa ko twageze mu maboko yabo ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2026.
Utwo duce twa Lopa na Linji turi hagati y’ibilometero 25 na 28 uvuye mu mujyi wa Bunia, ibintu bikomeje guteza impungenge ku mutekano w’abaturage bo muri ako karere.
Amakuru yakusanyijwe n’iki gitangazamakuru ku baturage bo muri ako gace avuga ko mu gico cyagabwe ku ngabo za FARDC mu muhanda wa Fataki-Bulé, hapfuye umusirikare ufite ipeti rikuru, abandi benshi barakomereka.
Hari amakuru avuga ko abasirikare barenga 20 baba baragizweho ingaruka n’icyo gitero, gusa uwo mubare nturabonerwa gihamya iturutse mu nzego za Leta.
Imirambo y’abasirikare bivugwa ko bishwe na yo ngo yaba igifitwe n’abagabye igitero.
Mu mugoroba wo ku Cyumweru, abaturage bo mu gace ka Igabarière, na ko kari hafi ya Bunia, bumvise urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje.
Ibi byatumye bamwe bahitamo kuguma mu ngo zabo batinya ko imirwano yakomeza gukaza umurego.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Ugushyingo, hongeye kuvugwa imirwano hagati ya FARDC n’abarwanyi ba CRP mu gace ka Igabarière.
Kugeza ubwo Kivu Morning Post yatangazaga iyi nkuru, igisirikare cya Congo nt cyari cyagira icyo gitangaza ku makuru y’uko hari uduce twaba twarigaruriwe na CRP cyangwa ku mubare w’abasirikare bivugwa ko baguye muri ibyo bitero.
Kuba abarwanyi b’uyu mutwe bakomeje kuvugwa mu duce twegereye Bunia byongera impungenge ku mutekano w’uyu mujyi n’ibice biwukikije.
