Monday, 21 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
BREAKING NEWS/Minembwe: MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yasubije Inyuma Igitero cya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Kagame Yasabye RDB Kwihutisha Ingamba zo Guteza Imbere Ubukungu Bushingiye ku Bikorerwa mu Rwanda
AMAKURUUBUKUNGU

Kagame Yasabye RDB Kwihutisha Ingamba zo Guteza Imbere Ubukungu Bushingiye ku Bikorerwa mu Rwanda

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: September 2, 2026 4:38 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

KIGALI — Perezida Paul Kagame yasabye ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byatuma ubukungu bw’u Rwanda burushaho gukura, hibandwa cyane ku ruhare rw’abikorera n’ishoramari.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Nzeri 2026, ubwo yitabiraga inama y’Inama y’Ubutegetsi ya RDB yabereye ku cyicaro cy’uru rwego i Kigali.

Ibiganiro byibanze ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zinyuranye RDB ishinzwe, zirimo gushaka abashoramari no kuborohereza, kongera ibicuruzwa by’u Rwanda bijya ku masoko yo hanze, guteza imbere ubukerarugendo no gufasha igihugu kurushaho guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Perezida Kagame yashimangiye ko kugira ngo izo gahunda zitange umusaruro, hakenewe imikorere ishingiye ku ntego zisobanutse, gukurikirana ibyemezo byafashwe no kubaza inshingano ababitangiye.

Yanasabye ko inzego zishinzwe guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari zikomeza gukuraho imbogamizi zishobora gutuma abashoramari batagera ku ntego zabo, bityo ibikorwa by’abikorera bikagira uruhare rugaragara mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Abagize Inama y’Ubutegetsi ya RDB
Inama y’Ubutegetsi ya RDB iyobowe na Itzhak Fisher, naho Evelyn Kamagaju akaba Visi Perezida.

Muri iyi nama kandi harimo Alice Nkulikiyinka wa Business Professionals Network (BPN) Rwanda, Ivan Kagame ukora mu bijyanye n’ishoramari n’imari, Liban Soleman Abdi, Dr Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali, Eric Kacou na Kassahun Kebede.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa RDB, inama yitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru Jean Guy Afrika n’umwungirije Juliana Kangeli Muganza.

RDB ni urwego rw’igihugu rufite mu nshingano guteza imbere ishoramari, ubukerarugendo n’ibyoherezwa mu mahanga, ndetse no korohereza abashoramari kubona serivisi zibafasha gukorera mu Rwanda.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Révérien Ndikuriyo’s Planned Trip to Kigali Raises Concerns in Burundi’s Leadership
Next Article RDC: Angola Bivugwa ko Yohereje Abasirikare 1,500 Muri Lualaba
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Ibihugu 10 Bifite Abagore Benshi Kurusha Abagabo ku Isi

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUIMYIDAGADURO

Umuramyi Dufashwanayo Jeanne Agiye Gutaramira i Nyabihu Muri “Nkoraho Concert”

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGA

Vatikani: Papa Léon XIV Yagennye Musenyeri Salvatore Cordileone mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Kiliziya

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAAMAKURUUMUTEKANO

Abagabo Babiri Batawe Muri Yombi Muri Malawi Bazira Amahembe y’Inzovu

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?