Perezida Paul Kagame ategerejwe mu nama ya gatatu ihuza u Burusiya na Afurika, izabera i Moscou mu Burusiya, ku wa 28 na 29 Ukwakira 2026.
Iyi nama izahuza abayobozi b’ibihugu bya Afurika n’u Burusiya, hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bukungu, ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga n’izindi nzego z’iterambere.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Maj. Gen. Joseph Nzabamwita, ni we watangaje ko Perezida Kagame azitabira iyi nama, mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru ku bijyanye n’imibanire y’ibihugu byombi.
U Rwanda rwifuza ko iyi nama izatanga umusaruro ugaragara mu bukungu, aho kuguma ku masezerano rusange y’ubufatanye adakurikirwa n’ibikorwa bifatika.
Mu byo rushyize imbere harimo gukurura ishoramari ry’Abarusiya, guteza imbere ubucuruzi no gushyiraho imishinga ihuriweho n’ibigo byo muri ibyo bihugu. U Rwanda kandi rwifuza ko ibigo by’Abarusiya byashora imari mu gukora ifumbire mvaruganda mu Rwanda, aho kwishingikiriza gusa ku kuyitumiza hanze.
Mu zindi nzego zishobora gutezwa imbere harimo ubwikorezi n’ibikorwa remezo, ingufu za nucléaire zikoreshwa mu mahoro, ikoranabuhanga mu itumanaho, ubwenge buhangano (AI), ubuhinzi n’umutekano w’ibiribwa.
Ambasaderi Nzabamwita yavuze ko Afurika muri rusange ikeneye abafatanyabikorwa bayifasha kugera ku iterambere rifatika, binyuze mu ishoramari, amasezerano y’ubucuruzi n’imishinga itanga umusaruro ku baturage.
Mu bintu byitezwe muri iyi nama harimo gusinyana amasezerano ashyiraho komisiyo ihuriweho n’u Rwanda n’u Burusiya, izajya ikurikirana ubufatanye mu by’ubukungu n’imibereho myiza, ndetse na politiki.
Iyi komisiyo izaba uburyo bwo kurushaho guhuza ibikorwa by’ibihugu byombi no gukurikirana amahirwe y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
U Rwanda n’u Burusiya bisanzwe bifitanye umubano wa dipolomasi umaze imyaka isaga 60, kandi impande zombi zagiye zigaragaza ubushake bwo kuwagura, cyane cyane mu bucuruzi, uburezi n’ishoramari.
Inama ya mbere y’u Burusiya na Afurika yabereye i Sochi mu Burusiya mu 2019, iya kabiri ibera i Saint Petersburg mu 2023.
Iyi ya gatatu izabera i Moscou, iherekejwe n’Ihuriro ry’Ubukungu n’Ubutabazi rizahuza abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa.
Gahunda y’iyi nama yibanda ku iterambere rirambye, ubufatanye mu bukungu, imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage, ndetse no gukoresha ikoranabuhanga mu kuzamura imibereho.
Icy’ingenzi kizakurikirwa ni ukureba niba ibiganiro bizavamo amasezerano y’ubucuruzi n’imishinga mishya, cyane cyane iyafasha ibihugu bya Afurika kongera umusaruro wabyo no kugabanya kwishingikiriza ku bicuruzwa bituruka hanze.
Rwandatribune.rw